RFL
Kigali

‘Kagame tuzagutora urabikwiriye wahaye isura nziza igihugu cyacu’ Orchestre Impala mu ndirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2017 17:18
0


Abagize Orchestre Impala bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Dutore Kagame’ aho aba baririmbyi bavuga ko Paul Kagame ari we ukwiriye kuyobora u Rwanda bashingiye ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Rwanda.



Muri iyi ndirimbo ‘Dutore Kagame’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo, Orchestre Impala bavuga ko Paul Kagame ari we ukwiriye gutorwa k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu ntangiriro za Kanama 2017, kuko ari we wahaye u Rwanda isura nziza, akageza abanyarwanda ku iterambere n'umutekano utaboneka henshi ku isi n’ibindi binyuranye ndetse abanyarwanda bose bakaba bifuza kumuhorana. 

UMVA HANO 'DUTORE KAGAME' YA ORCHESTRE IMPALA

"Paul Kagame ni we twifuza kuri uru Rwanda n'abanyarwanda, ni intore izirusha intambwe, tumutore arabikwiriye.Abanyarwanda twese twifuza kuguhorana, ubereye kuyobora u Rwanda dushaka. Iyo ibikorwa bivuga kurusha amagambo, Kagame tuzagutora urabikwiriye"  Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo 'Dutore Kagame' ya Orchestre Impala. 

REBA HANO 'DUTORE KAGAME' YA ORCHESTRE IMPALA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND