RFL
Kigali

"Kagame ni Imana yamutuzaniye,...", Haruna Niyonzima yavuze ibigwi Perezida Kagame anahamya ko ashishikariye kumushyigikira

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/05/2017 15:47
2


Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yacyeje Perezida Kagame ahamya ko ari umuyobozi ubereye u Rwanda ko ndetse uretse kuba azamutora mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka, azanakora ibishoboka byose n’abandi bakamutora agakomeza guha icyerekezo n’icyubahiro u Rwanda.



Ibi uyu mugabo usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Yanga Africans amazemo imyaka itandatu, akaba anaherutse kuyifasha kwegukana igikombe cya gatatu kikurikiranije cya Shampiyona yabitangaje mu kiganiro kirekire yagiranye na Azam Tv cyanatambutse mu makuru y’imikino ya Radio 10 kuri uyu wa Gatatu.

Résultat de recherche d'images pour "Haruna Niyonzima amavubi"

Haruna Niyonzima umaze imyaka itandatu ahagaze neza muri Tanzaniya, ndetse ubu akaba ari mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi w'umwaka

Abajijwe icyo yavuga ku matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu mezi ari imbere, Haruna Niyonzima yagize ati “ Ngize icyo mbivugaho nabivugaho byinshi cyane ariko ndacyeka ko umunyarwanda wese, umuntu wese wifuza ko u Rwanda rwaba mu mahoro ntabwo yajya kure y’abayobozi dufite ubu, kubera ko iyo urebye aho twavuye naho tugeze ubu mu by’ukuri nta comment n’imwe washyiraho( nta cyo warenzaho).”

Kagame ni Imana yamutuzaniye…

Mu kugaragaza agaciro aha Perezida Paul Kagame n’uburyo yifuza ko ari we wakomeza kuyobora u Rwanda, uyu mugabo yamugereranije nk’impano Imana yahaye abanyarwanda nyuma y’ibibazo byinshi banyuzemo. Yagize ati:

Nkaba nafata umwanya wo kubwira abanyarwanda ngo dushyigikire Kagame. Ni umuntu navuga ko ari Imana yamutuzaniye, nagiye nanabivuga mu gihe cyashize twahuye n’ibibazo bikomeye, amacakubiri, ibintu byinshi cyane bitandukanye ariko ndacyeka ko uyu munsi, niyo utambuka ahantu {njye mba muhanga ndanagenda cyane}, ariko iyo utambutse ahantu ukavuga ngo ndi umunyarwanda, abantu bararespectinga(barakubaha), ntabwo bakubaha kubera ko igihugu  cyacu ari igihugu kinini cyane, oya! Ni igihugu uyu munsi kiri muri securite(mu mutekano), ni igihugu uyu munsi kiri bien organiser(ibintu byose biri ku murongo), ni igihugu navuga ngo ushaka isuku, ushaka igihugu cyiza cyo kw’enjoyinga(kwinezerezamo) ni igihugu wa kw’enjoyingamo. Haruna Niyonzima

Résultat de recherche d'images pour "Haruna Niyonzima na Paul Kagame"Haruna Niyonzima arifuza ko Perezida Paul Kagame yakwegukana intsinzi mu matora y'uyu mwaka agakomeza kuyobora u Rwanda

Mu zindi ngingo yahereyeho ashimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, Haruna hari aho yagize ati “Yatumye tuba abanyarwanda, yatumye tuba umuntu umwe, uyu munsi iyo uvuze u Rwanda muri utu duce twose duturanye baratitira ntabwo ari ukubera ko ari u Rwanda ni abarugize u Rwanda.”

 Nzamutora ijana ku ijana ntabwo niyoberanya…

Nkaba navuga y’uko natwe nk’abanyarwanda twari dukwiye kuba proud(kugira ishema), ariko tutiyibagije abatumye biba, nkaba navuga ko ku bwanjye nka Haruna, njye  ku bwanjye ubundi nzamutora ijana ku ijana ntagiye no ku ruhande, njyewe ntabwo ndi indyarya, iyo ikintu ntagikunda ntabwo mba ngikunda mu buzima bwanjye buriya no muri Yanga Africans nicyo kintu bankundira nubwo waba uri umuyobozi umeze gute iyo ikintu numva kitandimo ndakivuga live(ku mugaragaro). So, ntabwo ndi pretender(ntabwo niyoberanya ntereta) kubera ko ndi umunyarwanda, ndi kapiteni. Oya! Ni ibintu byigaragaza twari dukwiye kumushyigikira perezida wacu, twari dukwiye gushyigikira abayobozi muri rusange batumye kugeza uyu munsi dushobora kwicara tukumva ko igihugu cyacu kirimo amahoro, igihugu cyacu gitekanye, igihugu cyacu kiri presentable mu bihugu byose muri Afrika kuko ni byinshi cyane twagiye tugeraho, uyu munsi iyo uvuze u Rwanda muri utu duce twose duturanye baratitira ntabwo ari ukubera ko ari u Rwanda ni abarugize u Rwanda. So, nabo barugize u Rwanda nta bandi ni abayobozi uyu munsi dufite ni yo mpamvu nakubwiye ngo ni byinshi cyane navuga k’u Rwanda ariko icy’ingenzi  reka dushyigikire abayobozi  bacu, dushyigikire umuyobozi mukuru wacu ariwe nyakubahwa Kagame kuko yatumye tuba abanyarwanda, yatumye tuba umuntu umwe urumva? Ni yo mpamvu mu buzima buriya hari ibintu nkunda kuvuga, ushobora kuba utunze ufite ikintu cyose ariko iyo udafite amahoro, iyo udafite ibyishimo burya ntacyo ubuzima buba bumaze akaba ari yo mpamvu navuga ku bwanjye mbisubiyemo ijana ku ijana nzamutora ijana ku ijana. N’abantu bose bumva bankunda bari bakwiye kumutora ijana ku ijana. Haruna

Résultat de recherche d'images pour "Haruna Niyonzima Yanga africans"Haruna Niyonzima, umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Yanga Africans mu myaka 5 ishize

Muri iki kiganiro kandi Haruna Niyonzima bamubajije ibindi bibazo byinshi bitandukanye bijyanye n’umwuga we wo guconga ruhago aho yongeye gushimangira ko atifuza kongera amasezerano muri Yanga Africans, kuri ubu akaba afite amahitamo agera muri atatu yaho agomba kwerekeza ariko akaba yavuze ko namara gufata icyemezo ari bwo azatangariza abanyarwanda ahazaza he.

Tubibutse ko kandi uyu mukinnyi ari umwe mu bakinnyi batoranijwe guhatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ya Tanzaniya.

Haruna Niyonzima yagiye ashimirwa n'abafana ba Yanga Africans mu bihe bitandukanye aho banamuhaye akazina ka 'Fundi wa soccer'

Haruna Niyonzima w'imyaka 27 y'amavuko yazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC y'i Rubavu aho nawe akomoka, akaba ari nayo kipe ya mbere yakiniye muri cyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino 2005/2006, nyuma Rayon Sport yaje kumurambagiza ayerekezamo mu mwaka w'imikino 2006/2007, nayo atatinzemo kuko umwaka ukurikiyeho yahise agurwa na APR FC ayikinira kuva mu 2007 kugeza 2011, aho yavuye yerekeza mu Yanga Africans yo muri Tanzaniya ari na yo akibarizwamo kugeza magingo aya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaneza6 years ago
    arikoko uziko abakinnyi batajya bakura jye haruna muze arengeje 27 none nubu niyo agifite muzi kera kubwaba bitana ari umusaza kbs
  • NGABO SALOMON6 years ago
    AHHH NANJYE NDAMUSHYIGIKIYE





Inyarwanda BACKGROUND