RFL
Kigali

"Iyo umuntu asuzuguye inganzo iramurya"- Clarisse Karasira wasohoye amashusho y’indirimbo ‘Giraneza’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2018 9:46
0


Umuririmbyi akaba n’umunyempamo mu njyana Gakondo, Clarisse Karasira washyize hanze amashusho y’indirmbo ‘Giraneza’, avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga ashikamyemo azafatanya n’umwuga w’itangazamakuru agomba gutangira muri Mutarama, 2019.



Ku wa 30 Nzeri, 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Giraneza’ yumvikana mu buryo bw’amajwi (Audio). Iyi ndirimbo nshya ifite ibitero bivuga ku buryo abantu bakwiye kubana mo bimakaza ubumuntu n’urukundo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo, 2018 yavuze ko yakuranye inzozi zo ‘kuba umuhanzikazi ubishyira hanze’. Avuga ko nta muntu ukwiye gusuzugura inganzo kuko ‘iyo umuntu asuzuguye inganzo, iramurya, iramuryaryata ikamubuza amahoro.’

Ati “Ni urugendo natangiye nkomeje. Nubundi mbere najyaga ntekereza ko nzaba umuhanzikazi ubushyira hanze. Nari umuhanzikazi ariko mbyigumanira, nkigumira iyo mu nganzo, nkabiherana. Ariko nkumva ibyari byo byose hari igihe kizagera nkatangira gushyira ibitekerezo byanjye hanze binyuze mu buhanzi.

Rero byabaye ngomba ko gushyira ibitekerezo byanjye hanze, binyuze mu itangazamakuru nangira kubifatanya no kunyura mu buhanzi kuko ni ibintu nakuriyemo, ni ibintu nkunda, ni ibintu ntashobora kurarana ngo bimare imyaka n’imyaka, »

karasira Clarisse

Clarisse Karasira washyize hanze amashusho y'indirimbo 'Giraneza'.

Clarisse yavuze ko ashyigikiwe n’umuryango we ariko ngo mbere bari bafite impungenge z’uko ashobora kwinjira mu muziki akiri muto akaba yahuriramo n’ibishuko. Yagize ati « Yarishimye cyane [Ise]. Ndabyibuka yari kumwe na Mama. Mama ni urwego cyane. Barambwiye ngo […] nubundi twarabibonaga ko ntabwo wari kuzapfa udasohoye indirimbo….

Kubera ko kuva na cyera bari bazi ko nkunda ibintu byo kuririmba cyane ahubwo bahora bafite impungenge. Ese nabijyamo ari umwana muto wenda atazi icyo ashaka. Ubwana, njyewe mbara mu mutwe ntabwo ari imyaka. Ari umwana muto naziyandarika cyangwa se nazahura ntibishuko ?, »

Ababyeyi be babonye yinjiye mu Itangazamakuru bavuze ko akuze yibagiwe ibijyanye n’umuziki, ngo babonye ashyize hanze indirimbo barishimye cyane bamubwira gukomeza inzira yatangiye. Ababyeyi be ngo bizera indero bamuhaye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA

Clarisse yavuze ko mbere y’uko umwaka urangira ashyira hanze n’izi ndirimbo nshya mu rwego rwo gukomeza kwagura urugendo rwe rw’umuziki. Uyu muhanzi mushya yanamenyekanye mu itangazamakuru ndetse nk’umunyamakuru akaba n’umusizi.

karasira

Karasira avuga ko agiye gusubukura urugendo rw'itangazamakuru muri Mutarama, 2019.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GIRANEZA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND