RFL
Kigali

'Imana yacu irahambaye mu ijuru no mu isi,..' Indirimbo ya nyuma Meddy yaririmbye muri Airtel Muzika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/10/2017 6:30
2


Meddy watangiriye umuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yasezeraga ku bari bitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu, yaririmbye indirimbo y'Imana, nyuma asabira umugisha w'Imana ku bantu bose bari muri icyo gitaramo.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/10/2017 ni bwo Meddy, Riderman na Niyitegeka Gratien basusurukije imbaga y'abanya Rubavu bitabiriye igitaramo 'Airtel Muzika', igitaramo cya nyuma mu byari byateguwe na Airtel Rwanda muri gahunda yo kumenyekanisha poromosiyo ya Tunga ndetse na Wiceceka ari nako Airtel yidagadurana n’abanyarwanda ibifashijwemo n'aba bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda. 

Meddy imbere y'imbaga y'abari bitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Meddy waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ndetse abatari bacye bakagwa igihumure kubera kumwishimira cyane, yasoreje ku ndirimbo y'Imana ivuga ngo 'Imana yacu irahambaye mu ijuru no mu isi, mu bwenge, mu mbaraga, mu rukundo, Imana irahambaye'. Iyi ndirimbo ubusanzwe yitwa Our God is an Awesome God ikaba imwe mu ndirimbo zikunzwe gukoreshwa cyane mu nsengero nyinshi ku isi mu gihe cyo kuramya Imana. Iyi ndirimbo yaje gushyirwa mu kinyarwanda ikuwe mu rurimi rw'icyongereza. Ubwo Meddy yaririmbaga iyi ndirimbo, abantu bamwikirije wumva bayizi neza, nyuma Meddy agira ati: "Murakoze cyane ndabakunda cyane Imana ibahe umugisha, I love you so much"

REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA IYI NDIRIMBO

Twabibutsa ko Meddy yahereye umuziki mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba yarasengeraga muri Zion Temple mu Gatenga. Umuziki wa Gospel ntabwo yaje kuwureka burundu kuko nyuma yaje gukora Holy Spirit ikundwa na benshi ndetse hari n'iyo yakoranye na Adrien Misigaro bayita 'Ntacyo nzaba' indirimbo yanditse amateka mu muziki nyarwanda dore ko kugeza ubu imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni ebyiri kuri Youtube.

MEDDY NA RIDERMAN BAHAYE AIRTEL IMPANO


MEDDY YAHAWE IMPANO REBA VIDEO


REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA NYUMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • China6 years ago
    Meddy urarenze
  • ruthie6 years ago
    Meddy, uretse ko ntazigera ngira amahirwe yo kukubona basi ngo nkukore mukiganza nkubwire ikintu kimpora kumutima kubera woe, nkr uri umusz ndagukunda kd ndakwemera kd Imana ikomeze ikwagure kd izijijishe nzapfe nkubonye pee! Kko ndagukunda kd cyane!.





Inyarwanda BACKGROUND