Meddy watangiriye umuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yasezeraga ku bari bitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu, yaririmbye indirimbo y'Imana, nyuma asabira umugisha w'Imana ku bantu bose bari muri icyo gitaramo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/10/2017 ni bwo Meddy, Riderman na Niyitegeka Gratien basusurukije imbaga y'abanya Rubavu bitabiriye igitaramo 'Airtel Muzika', igitaramo cya nyuma mu byari byateguwe na Airtel Rwanda muri gahunda yo kumenyekanisha poromosiyo ya Tunga ndetse na Wiceceka ari nako Airtel yidagadurana n’abanyarwanda ibifashijwemo n'aba bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda.
Meddy imbere y'imbaga y'abari bitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu
Meddy waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ndetse abatari bacye bakagwa igihumure kubera kumwishimira cyane, yasoreje ku ndirimbo y'Imana ivuga ngo 'Imana yacu irahambaye mu ijuru no mu isi, mu bwenge, mu mbaraga, mu rukundo, Imana irahambaye'. Iyi ndirimbo ubusanzwe yitwa Our God is an Awesome God ikaba imwe mu ndirimbo zikunzwe gukoreshwa cyane mu nsengero nyinshi ku isi mu gihe cyo kuramya Imana. Iyi ndirimbo yaje gushyirwa mu kinyarwanda ikuwe mu rurimi rw'icyongereza. Ubwo Meddy yaririmbaga iyi ndirimbo, abantu bamwikirije wumva bayizi neza, nyuma Meddy agira ati: "Murakoze cyane ndabakunda cyane Imana ibahe umugisha, I love you so much"
REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA IYI NDIRIMBO
Twabibutsa ko Meddy yahereye umuziki mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba yarasengeraga muri Zion Temple mu Gatenga. Umuziki wa Gospel ntabwo yaje kuwureka burundu kuko nyuma yaje gukora Holy Spirit ikundwa na benshi ndetse hari n'iyo yakoranye na Adrien Misigaro bayita 'Ntacyo nzaba' indirimbo yanditse amateka mu muziki nyarwanda dore ko kugeza ubu imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni ebyiri kuri Youtube.
MEDDY NA RIDERMAN BAHAYE AIRTEL IMPANO
MEDDY YAHAWE IMPANO REBA VIDEO
REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA NYUMA
TANGA IGITECYEREZO