RFL
Kigali

‘Ikaze mu buzima bwanjye’, filimi mbarankuru itegerejwe ya Chris Brown

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/04/2017 7:36
0


Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘privacy’ ndetse akaba arimo yitegura no gusoza album ye, Chris Brown aranateganya umushinga wo gushyira hanze film mbarankuru ku buzima bwe mu kwezi kwa Kamena.



‘Welcome to my life’ cyangwa se tugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ikaze mu buzima bwanjye’ ni yo filimi mbarankuru Chris Brown arimo ategura aho amaze imyaka myinshi ategura uyu mushinga ugamije kongera kugaragaza isura nziza ye nyuma y’inkuru nyinshi zitandukanye zitamugaragaza neza zagiye zitambuka mu bitangazamakuru.

Mu gace ka mbere k’iyi filimi hagaragaramo uyu muhanzi agaragaza uburyo yari afite inyota yo kuzavamo igihangange mu muziki. Abanyamuziki bakomeye nka Jennifer Lopez, Jamie Foxx, Usher, DJ Khaled na Rita Ora ni bamwe mu bagaragara muri iyi filimi bahamya impano idasanzwe y’uyu muhanzi.

Iyi filimi izasohoka nyuma gato ya Gicurasi ubwo Chris Brown azaba asoje ibitaramo (tournée) amazemo iminsi hamwe na Fabolous, Kap G na O.T. Genasis. Binitezwe ko muri iki gihe ashobora kuzahita ashyira hanze album ye nshya.

Src: fr.trace.tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND