RFL
Kigali

‘Igikombe nagitwaye...’Christopher nyuma y’igitaramo cya PGGSS7 cyabereye i Huye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2017 8:15
2


Ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo mu karere ka Huye haberaga igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi, iri rushanwa ryatangiye kuzenguruka igihugu Christopher nawe ni umwe mu bahabwa amahirwe. Uyu muhanzi arangije igitaramo cy’i Huye yahamije ko igikombe agitwaye.



Christopher yavuze ibi igihe yari abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com uko abonye abaturage b’i Huye bamwakiriye, aha uyu muhanzi akaba yatangaje ko yishimiye uko abaturage bamwakiriye yongeraho ko igikombe abona agitwaye gusa mu rwego rwo gushimira abakunzi be, yavuze ko agitwaye akaba agitwaranye n'abakunzi be bari bamushyigikiye.

REBA HANO UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE

Christopher kandi muri iki kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yateguje abanya Gicumbi ko bagomba kwitegura igitaramo cyiza bazabona cyane ko ibyo yakoze i Huye ngo byamuhaye ingufu ndetse n'icyerekezo cy’ibyo agomba gukora mu bitaramo bikurikira ahereye ku gitaramo azakorera i Gicumbi, dore ko ariho bazerekeza ku italiki 27 Gicurasi 2017. 

REBA HANO IBYO CHRISTOPHER ATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpinya6 years ago
    Urambabaje kuko uzarira ayo kwarika.
  • janvier6 years ago
    COURAGE COURAGE CHRIS. WARABIKOZE KBS. URI UWAMBERE





Inyarwanda BACKGROUND