Umuhanzi Diamond Platinumz nyuma yo gushyira hanze ifoto yagaragaza umugore we Zari ari kumwe n’undi mugabo ndetse akayandikaho amagambo agaragaza ko byamubabaje,yatangarije radiyo Clouds FM ko yahubutse.
Diamond avuga ko akimara kubona ariya mafoto atatekereje neza ahubwo akihutira kuyashyira ku rubuga rwe rwa Instagram gusa ngo nyuma yo guhura n’umugore we Zari akamusobanurira yaje kubyumva neza.Yagize ati”Nkimara kubona iriya foto sinigeze ntekereza neza,narahubutse gusa bagenzi banjye barimo P Square na Fally Ipupa barampamagaye baranseka cyane bansaba ko nacururuka” Nkuko tubikesha urubuga Millardayo, Diamond yongeyeho ko Zari nawe wari mu biro ubwo aya makuru yasakaraga hanze, yahise ataha amusobanurira neza.
Diamond avuga ko yahubutse akandika amagambo atari meza kuri Zari
Diamond hamwe na Zari ubwo bari i Kigali
TANGA IGITECYEREZO