RFL
Kigali

"Ibyo nanditse kuri Instagram mvuga Zari, narahubutse" Diamond Platinumz uvuga ko yatutswe na P Square na Fally Ipupa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/06/2017 15:01
0


Umuhanzi Diamond Platinumz nyuma yo gushyira hanze ifoto yagaragaza umugore we Zari ari kumwe n’undi mugabo ndetse akayandikaho amagambo agaragaza ko byamubabaje,yatangarije radiyo Clouds FM ko yahubutse.



Diamond avuga ko akimara kubona ariya mafoto atatekereje neza ahubwo akihutira kuyashyira ku rubuga rwe rwa Instagram gusa ngo nyuma yo guhura n’umugore we Zari akamusobanurira yaje kubyumva neza.Yagize ati”Nkimara kubona iriya foto sinigeze ntekereza neza,narahubutse gusa bagenzi banjye barimo P Square na Fally Ipupa barampamagaye baranseka cyane bansaba ko nacururuka” Nkuko tubikesha urubuga Millardayo, Diamond yongeyeho ko Zari nawe wari mu biro ubwo aya makuru yasakaraga hanze, yahise ataha amusobanurira neza.

Image result for Diamond na Zari ifoto pisine

Diamond avuga ko yahubutse akandika amagambo atari meza kuri Zari

Image result for Diamond na Zari inyarwanda.com

Diamond hamwe na Zari ubwo bari i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND