RFL
Kigali

‘Habibi’ ya The Ben yabaye iya mbere muri Trace Mziki Top10

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2017 13:13
8


Mu Rwanda hakunze kuvugwa byinshi ku bahanzi nyarwanda batajya barenza ibihangano byabo umupaka, gusa kuri ubu zatangiye gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga, iya mbere ikomeje gukina izi ndirimbo harimo Trace Mziki yibanda mu zo mu karere, ubu indirimbo Habibi ya The Ben ikaba iyoboye izindi mu kiganiro Trace Mziki Top 10.



Iki kiganiro gikinwamo indirimbo ziba zasabwe ndetse zikunzwe cyane kurusha izindi mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Si kenshi izi ndirimbo ziba iz'abahanzi nyarwanda, gusa ubu ‘Habibi’ ya The Ben niyo iyoboye izindi muri iki kiganiro gikunzwe kuri iyi shene ya televiziyo ikunzwe cyane cyane muri ibi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba dore ko na nyinshi mu zo ikina ari indirimbo z'abahanzi bo mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba.

The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda usigaye utuye ndetse akanakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaraje gukorera ibitaramo binyuranye akaba yarahavuye yerekeza Kampala naho yakoreye ibitaramo bibiri, kuri ubu akaba ategerejwe mu Busuwisi aho azataramira mbere yuko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

the benIyi ndirimbo ni iya mbere kuri iyi televiziyo

‘Habibi’ indirimbo ya The Ben usibye kuba ari iya mbere hano ariko ni indirimbo ikunzwe ndetse ikurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube dore ko nyuma y’amezi abiri gusa igiye hanze iyi ndirimbo yenda kuzuza miliyoni ebyiri zose z’abayirebye dore ko maze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu by’abayirebye.

KANDA HANO UREBE IYI NDIRIMBO HABIBI YA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar7 years ago
    music nyarwanda kuyindi level kbsa tuzabikora
  • Claire7 years ago
    Komeza ujye mbere The Ben. Imana ikomeze ikujye imbere
  • Felix aka ben7 years ago
    claire ndakwemera kbs kubera ukuntu ufana the ben reka twifanire umuhungu wacu man ben oyee!
  • Claire7 years ago
    Merci Felix. Ndamufana rwose n'Imana irabizi. Kdi imigisha tumusabira nizeye ko Imana izajya iyimuha
  • 7 years ago
    hanyuma wawundi wa frorida ngo arashaka kubarya i number hahah
  • felix aka ben7 years ago
    the ben nizereko ibyo tugusabira ubibona kd imana irabibona gusa rekana nabaguca intege kuko urashoboye, uri the best kuri twe abakwanga nibo bacye kubagukunda, claire naw thx for this
  • byanone freddy masumbuko7 years ago
    birakwiye rwose
  • Iam One Be7 years ago
    Do The Best Ben!





Inyarwanda BACKGROUND