Mu Rwanda hakunze kuvugwa byinshi ku bahanzi nyarwanda batajya barenza ibihangano byabo umupaka, gusa kuri ubu zatangiye gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga, iya mbere ikomeje gukina izi ndirimbo harimo Trace Mziki yibanda mu zo mu karere, ubu indirimbo Habibi ya The Ben ikaba iyoboye izindi mu kiganiro Trace Mziki Top 10.
Iki kiganiro gikinwamo indirimbo ziba zasabwe ndetse zikunzwe cyane kurusha izindi mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Si kenshi izi ndirimbo ziba iz'abahanzi nyarwanda, gusa ubu ‘Habibi’ ya The Ben niyo iyoboye izindi muri iki kiganiro gikunzwe kuri iyi shene ya televiziyo ikunzwe cyane cyane muri ibi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba dore ko na nyinshi mu zo ikina ari indirimbo z'abahanzi bo mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba.
The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda usigaye utuye ndetse akanakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaraje gukorera ibitaramo binyuranye akaba yarahavuye yerekeza Kampala naho yakoreye ibitaramo bibiri, kuri ubu akaba ategerejwe mu Busuwisi aho azataramira mbere yuko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ndirimbo ni iya mbere kuri iyi televiziyo
‘Habibi’ indirimbo ya The Ben usibye kuba ari iya mbere hano ariko ni indirimbo ikunzwe ndetse ikurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube dore ko nyuma y’amezi abiri gusa igiye hanze iyi ndirimbo yenda kuzuza miliyoni ebyiri zose z’abayirebye dore ko maze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu by’abayirebye.
TANGA IGITECYEREZO