Umuziki kimwe nakandi kazi kose umuntu akora bitewe n’impano hari igihe byigaragaza ko ari impano y’umuryango nubwo hatabura uba yarakije iyo nyenyeri, ibi ninako bimeze kuri Famous murumuna wa Humble G (Urban Boys) wamaze kwinjiza mu muziki.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO YA MBERE YA FAMOUS
Tumukunde Emmanuel cyangwa se Famous nkuko yinjiye mu muziki yitwa ni indi mpano muzika nyarwanda yungutse dore ko yamaze kwinjira mu muzikiashyira hanze indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ya mbere y’uyu musore yayise ‘Die For you’ ikaba yarakozwe na producer Nessim uyu akaba ariwe ugezweho muri Uganda nyuma yaho akoreye indirimbo zamamaye zirimo n’iya Ykee Benda yise ‘Muna Kampala’, mu Rwanda Nessim akaba yarakoreye abahanzi bakomeye barimo Charly na Nina,Urban Boys,…
Mu kiganiro n'uyu musore yahishuye ko mu byukuri iyi atariyo ndirimbo ya mbere aririmbye ati " Hari nindi nigeze gukora nkiri ku ishuri, sinaje gukomeza nifuje ko nashyira amasomo ku ruhande gusa magingo aya ninjiye mu muziki noneho iyi niyo mfata nk'iya mbere nkoze reka mfate imwe ya cyera nkiyo nageragerejeho nari ntaratekereza ko nakora ubuhanzi nk'umwuga ariko ubu nibyo ntekereza." uyu musore yahise akomeza yumvikanisha ko yinjiye mu muziki nk'umwuga wamutunga nkuko utunze mukuru we nubwo ngo azakomeza kwiga ariko ngo azajya akomeza akore umuziki.
Abakobwa Famous yakoresheje mu gutangira yamamaza indirimbo ye nshya
Famous nkuko twigeze kubivuga haruguru ni murumuna (umuvandimwe) wa Humble G (Urban Boys) akaba umwe mu bana batandatu uyu muryango ufite, usibye uyu ariko aba bafite undi muvandimwe witwa Rukundo David w’umunyabugeni. Iyi ndirimbo niyo ya mbere ya Famous umusore winjiye mu muziki nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye.
TANGA IGITECYEREZO