RFL
Kigali

"Dushishikarire gushaka Visa izatugeza mu ijuru ho hatagerwa n’ibibi" Musabe - Video

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/09/2014 15:23
2


Nyuma y’uko umuhanzi Musabe akoze indirimbo yakunzwe cyane yitwa Network, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa Visa. Ikaba ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gushaka Visa y’ijuru(uburenganzira bwo kujya mu ijuru).



Muri uyu mwaka umuhanzi Musabe yagaragaje kuzimiza cyane mu ndirimbo ze, ibintu bitari bimenyerewe muri Gospel nyarwanda. Nyuma y’indirimbo yise Network, kuri ubu akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Visa.

uihu

Musabe mu mashusho y'indirimbo ye Visa

Mu kiganiro twagiranye , ubwo yatuzaniraga iyi ndirimbo , Musabe yadutangarije impamvu yamuteye gukora iyi ndirimbo. Agira ati “ Nyuma yo kubona ko abantu benshi batakaza imbaraga nyinshi bashaka Visa ibajyana mu mahanga, ndetse benshi bikarangira bayibuze, nagize ihishurirwa ry’uko Visa nziza yoroshye kubona kandi ifite agaciro ari iy’ijuru. Niho urebye inspiration yo gukora iyi ndirmbo yavuye.

Musabe akomeza avuga ko kwakira agakiza ariyo Visa y’Ijuru ” Kuko twahawe agakiza muri Yesu Kristu ngo katubere Visa yo kujya mu ijuru. Kwakira agakiza ni ukumenya guhitamo ubuzima bufite intego, ukakira Yesu nk’umwami n’umukiza, kandi iteka akajya wirinda ibyangwa n’amaso y’Imana, n’ubwo ubwawe utabyishoboza. Gusa iyo ufite umutima ucisha bugufi ukemera kuyoborwa n’Imana, ibigufashamo.”

Musabe akaba akomeje kugaragaza ingufu nyinshi muri uyu mwaka ugereanyije n’imyaka yashize. Musabe avuga ko kuri ubu ikimuraje ishinga ari ugukangurira abantu kwegera Imana no kuyikunda abinyujije mu buhanze bwe mu ndirimbo agenda ashyira ahagaragara. Amashuhso y’iyi ndirimbo akaba yarakozwe na Karenzo Pro .

Musabe kandi yagize ubutumwa agenera abantu muri rusange by’umwihariko abakunda ibhangano bye . “ Ndasaba abantu kuzirikana ko aheza ari mu ijuru naho mu isi, aho twita heza naho haba ibituro(amarimbi), abantu barapfa , amarira ,imiborogo n’ibindi byinshi bibi. Bityo dushishikarire gushaka Visa izatugeza mu ijuru ho hatagerwa n’ibibi cyangwa ngo Satani ahageze imyambi”


Kanda hano urebe undirimbo "Visa"ya Musabe


R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dre9 years ago
    mudabe Uzi igisobanuro cyiyondirimbo Yawe in full words?
  • caroline uwanyuze9 years ago
    congz musabe! keep it up





Inyarwanda BACKGROUND