Nyuma yo gukorera igitaramo i Nyagatare Dj Pius, Charly na Nina bari kuzenguruka igihugu mu bitaramo bise ‘Campus Tour Show’ kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016 hari hatahiwe Amajyepfo mu karere ka Huye, igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka 144 kegeranye na kaminuza ziri mu mujyi wa Huye.
Muri iki gitaramo cyabereye i Huye mu mujyi rwa gati cyitabiriwe bikomeye ku buryo akabyiniro bagikoreyemo kari kakubise kuzuye, abafana bari hagati ya 650 na 700 nibo bari buzuye muri aka kabyiniro. Muri iki gitaramo aba bahanzi bose bamuritse ibihangano byabo bishya aho Charly na Nina bamuritse Audio yabo bise “Owooma” ndetse na Dj Pius wamuritse amashusho y’indirimbo ye na Good lyfe bise ‘Play it again’.
Kwinjira muri iki gitaramo cyahuje aba bahanzi byari amafaranga igihumbi y’amanyarwanda (1000frw). Nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Huye hakaba hatahiwe Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho aba bahanzi bateganya gukorera ibitaramo bibiri, kimwe biteganywa ko kizabera muri imwe mu makaminuza ari muri kariya karere ndetse n’ikindi kizabera mu kabyiniro kari mu mujyi wa Musanze.
Reba hano amafoto yaranze iki gitaramo:
Charly i HuyeNina i HuyeDj Pius imbere y'abafana i HuyeCharly na Nina imbere y'abafanaCharly na Nina i Huye benshi barwaniraga gufata amafoto y'urwibutsoDj Pius yishimiwe bikomeyeAbafana bari bakubise buzuye ahabereye iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO