RFL
Kigali

VIDEO: Burya ubuhanzi wabuvamo ariko ntibwakuvamo,..ntabwo nshobora kureka kuririmba-Kizito

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2018 11:43
0


Kizito Mihigo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda wasohotse muri Gereza kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko n’ubwo umuntu yava mu buhanzi ariko ko bwo butamuvamo. Yavuze ko yiteguye gusubira mu muziki aririmba indirimbo zisingiza Imana n’izindi.



Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari asohotse muri Gereza, yabajijwe niba yiteguye kubyaza inganzo ye umusaruro, asubiza muri aya magambo yagize ati "Burya ubuhanzi wabuvamo ariko ntibwakuvamo. Ubuhanzi ni impano kandi tutiha duhabwa n’Imana birumvikana rero ntabwo nshobora kureka kuririmba."

Yavuze ko iyo aririmba ashingira ku mahoro, ku bwiyunge ndetse n’urukundo. Yagize ati: "Kandi buri gihe iyo ndirimbye ikinzamo bwa mbere ni ukuririmba amahoro, ni ukuririmba urukundo, ni ukuririmba ubwiyunge. Birumvikana ko nzakomeza guhimba ariko ntibagiwe no kuririmba indirimbo zisingiza Imana."

Kiziko Mihigo akomeza avuga ko ubutumwa atanga mu ndirimbo ze nyinshi abukora mu ivanjiri nk’umuhanzi w’umukirisitu. Ati "Kuko burya ndi umuntu ndi umuhanzi w’umukirisitu, ni ubutumwa ntanga mbukomora mu ivanjiri."

REBA HANO KIZITO AGANIRA N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND