RFL
Kigali

‘Amy’ Umukunzi wa Humble G (Urban Boyz) akomeje guhamya intambwe mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2016 18:12
2


Amy ni umunyamerikakazi umaze igihe mu Rwanda ndetse wanahagiriye amahirwe dore ko yahabonye umusore bari mu rukundo ndetse bari kwitegura kurushinga (Humble G usanzwe aririmba mu itsinda rya Urban Boyz), Amy umukunzi wa Humble G akaba nawe akomeje kumvikana mu ruhando rwa muzika.



“Something in my Heart” niyo ndirimbo uyu munyamerikakazi wihebeye injyana ya Dancehall yumvikanyemo aho ayifatanyije na Asinah ndetse n’itsinda rya City Yankees. Iyi ndirimbo ikaba ibaye iya kabiri uyu muhanzikazi akaba n'umukunzi wa Humble G yumvikanyemo nyuma y’indi ‘Strength yakoranye na Asinah.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo "Some thing in my heart" ya Amy, Asinah na City Yankees

Amy ni umunyamerikakazi umaze imyaka ibiri ari mu rukundo n’umuhanzi Humble G muri iyi minsi hakaba hakomeje kuvugwa amakuru yuko bagiye kurushinga. Uyu mukobwa watangiye kuririmba abantu bibaza ko ari imikino kuri ubu yahamije ko akomeje intambwe mu ruhando rwa muzika kabone nubwo agitekereza uko yakora umuziki nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi bagiranye.

humble g

Amy asanzwe ari umukunzi wa Humble G umuhanzi mu itsinda rya Urban Boyz

Iyi ndirimbo yahuje Amy, Asinah ndetse na City Yankees bakaba bayishyize hanze bafatanyije nk'abahanzi bahuriye ku kuba ari impirimbanyi z’injyana ya Dancehall bakomeje no kuyirwanira ngo bayamamaze nayo ibe yakwinjira mu mubare w’injyana zikunzwe mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • super level7 years ago
    courage Amy.....Asinah woe ndagukunda cyn kdi urashoboye komereza aho icyuki
  • sam7 years ago
    Hhhhhh Continue going Forward Amy. We are proud of you but teach Asinah to make us proud us too. Not just being naked everywhere!!!





Inyarwanda BACKGROUND