RFL
Kigali

‘Adam na Eva’ indirimbo nshya ya Urban Boyz ni yo mvano y’ifoto Safi yifotoreje mu bwiherero

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2017 11:13
7


Mu gicuku cyo ku wa Gatatu gishyira ku wa kane tariki 9 Gashyantare 2017 umuhanzi Safi yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaraga yicaye mu bwiherero afite urupapuro abantu bakoresha bikuraho umwanda, iyi foto yahise itangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, gusa Safi yasobanuriye Inyarwanda.com byinshi kuri iyi foto.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Safi yagize ati”Iriya foto ni Behind The Scene y’iyi ndirimbo Adam na Eva, iriya ni ishusho ishobora kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo gusa yafashwe ubwo twari turi gufata amashusho ya Video Lyrics yacu, rero kwifotoreza mu bwiherero nibaza ko ntakibazo kirimo kuko ni ahantu nk'ahandi ikibi nuko nari kwifotoza ndi gukora ibyo bakoreramo rero ndumva nta nka naciye amabere.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYZ 'ADAM NA EVA'

Safi yavuze ko abantu batakogombye gukomeza kwita ku bitajyanye rubanda birirwa bavuga ahubwo bagaha umwanya n’agaciro ibikorwa bya muzika ye n’itsinda rye rya Urban Boyz baba bakoze, aha yagize ati” Sinshaka kubivugaho cyane kuko abakunzi ba muzika ya Urban Boyz, abafana ba Safi bakabaye baha agaciro indirimbo nshya mbafitiye ‘Adam na Eva’ kuruta gukomeza kumva ibyo abantu bavuga bidafitiye akamaro umuziki wacu.”

SAFI

Safi Madiba iyi foto ye yifotoreje mu bwiherero yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hibazwa icyo uyu muhanzi yari agamije

Indirimbo Adam na Eva yakozwe na producer Junior ni indirimbo nshya ya Urban Boyz, ikaba iya kabiri bashyize hanze nyuma yo kwegukana PGGSS6. Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira Call me bashyize hanze nyuma gato yo kwegukana iki gihembo batwaye mu mwaka wa 2016.

Iyi ndirimbo Adam na Eva bakaba bayikoreye Lyrics zasohokanye n’indirimbo bwite iri tsinda ryashyize hanze. Nkuko Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu minsi ya vuba amashusho yayo nayo araba yageze hanze aho yasabye abakunzi b’iri tsinda kubaguma hafi nkuko byahoze.

KANDA HANO WUMVE UNISOMERA AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO 'ADAM NA EVA' YA URBAN BOYZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    mubyukuri ntagitangaje kirimo rwose toileg kwel ?
  • omar7 years ago
    mudushakire ibihuha twumvise ngo urban boys yatandukanye namaneger wabo richard?
  • Egoko7 years ago
    Egoko ndabona biganye Knowles gukora lyrics video
  • 7 years ago
    what fu.......k this amezing boys you did it kare kose ko mutahinduraga injyana mwa byana mwe ndabakunda cyane mukomeze muhindure amateka y'umuziki iwacu mu rwa Gasabo iyi ndirimbo mukore lyrics mucyongereza .cheers
  • thomas7 years ago
    biganye knowless se byahe pricillah siwe wabanje gukore lyrics video mwagiye mumenya information neza
  • chrrrr7 years ago
    kbs iyi ndirimbo niyambere ndakurahiye ababasore barashoboye kbs
  • 7 years ago
    UBWENGE BWE NIKO BUNGANA NAHO MULI(TOILET)





Inyarwanda BACKGROUND