RFL
Kigali

‘Abaraperi batowe muri PGGSS8 bandushije amajwi n’amahirwe ntabwo bandushije gukora’-AMA G THE BLACK

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2018 15:43
3


Mu minsi ishize ni bwo abanyamakuru nabandi batora muri Primus Guma Guma Super Star batoye abahanzi bazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, kuri uru rutonde umuhanzi Ama G The Black ntiyigeze yisangaho nubwo yemera ko ari umwe mu baraperi bakoze cyane arinaho yashingiye ahamya ko abatowe bamurushije amajwi batamurushije gukora.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Ama g The Black abajijwe  niba nk’umwe mu baraperi bakomera asanga Jay C na Khalfan bari bakwiye guhagararira iyi njyana muri PGGSS8 ndetse niba yaranyuzwe aha Ama G The Black yatangaje ati” Byari bikwiye kuba aribo bagiye buriya nibo bari babikwiye njye naranyuzwe kuko nibo babashije kwitabira irushanwa kandi baririmo bahagarariye injyana ya Hip hop ikibi ni uko hari kuburamo umuraperi.”

Abajijwe niba asanga aba baraperi bahagarariye iyi njyana muri PGGSS8 baramurushije gukora cyane Ama G The Black yagize ati” Gukora byo simbizi kuko narakoze kandi cyane icyo bandushije amajwi ndetse n’amahirwe kandi bibaho ntibandushije gukora cyane kuko umwaka ushize njye narakoze cyane kandi byaranyuze abatoye ntabwo bandenganyije kuko umuntu atora uko ashaka ubwo biransaba gukora cyane kugira ngo nabatarantoye nabo mbemeze.”

Ama G The BlackAma G The Black ngo agiye gukora cyane muri uyu mwaka

Uyu muraperi yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 agiye gukora cyane agashyira imbaraga mu gushyira hanze indirimbo nyinshi kugira ngo yemeze nabataremera. Uyu muraperi yasoje iki kiganiro kigufi yifuriza Jay C na Khalfan bahagarariye injyana ya HipHop muri PGGSS8 amahirwe masa kugira ngo bazahagararire neza iyi njyana ikunzwe na benshi.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime6 years ago
    Amag yarakoze ariko sinzi impamvu batamushyiramo Niue nkuriyamwana utari Jayc ntanuwonarinzi najayc afite indirimbo Omwe ubwo izindi azaririmba nizihe uriyamwanawe sha ntababeshye ntanimweyenzipe gumaguma yuyumwaka ntabaraper barimo pe muzabyibonera bulldog na amag nibo barikujyamo gitise yakunzesha amag wowekora urekane na bariya Barya ruswa
  • Roberson 6 years ago
    Nagirango ngire Inama uyu witwa Aime Aime niba uri umukunzi wa Hip Hop koko ntago wari ukwiye kwibaza uko uti Uriya wundi we ntawe narinzi ? kuba utazi umuhanzi ntibivuga ko atari umuhanzi ikindi wica urubanza uti Giti kandi uwakubaza uko yatanzwe nta bimenyetso wabona icyanyuma reka kubishya irushanwa ritaratangira reka turebe nabariya icyo bazatwereka.
  • Ishimwe Madibba5 years ago
    Amag Burk Niyhangane Azanjyamwitaha





Inyarwanda BACKGROUND