Mu minsi ishize ni bwo abanyamakuru nabandi batora muri Primus Guma Guma Super Star batoye abahanzi bazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, kuri uru rutonde umuhanzi Ama G The Black ntiyigeze yisangaho nubwo yemera ko ari umwe mu baraperi bakoze cyane arinaho yashingiye ahamya ko abatowe bamurushije amajwi batamurushije gukora.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Ama g The Black abajijwe niba nk’umwe mu baraperi bakomera asanga Jay C na Khalfan bari bakwiye guhagararira iyi njyana muri PGGSS8 ndetse niba yaranyuzwe aha Ama G The Black yatangaje ati” Byari bikwiye kuba aribo bagiye buriya nibo bari babikwiye njye naranyuzwe kuko nibo babashije kwitabira irushanwa kandi baririmo bahagarariye injyana ya Hip hop ikibi ni uko hari kuburamo umuraperi.”
Abajijwe niba asanga aba baraperi bahagarariye iyi njyana muri PGGSS8 baramurushije gukora cyane Ama G The Black yagize ati” Gukora byo simbizi kuko narakoze kandi cyane icyo bandushije amajwi ndetse n’amahirwe kandi bibaho ntibandushije gukora cyane kuko umwaka ushize njye narakoze cyane kandi byaranyuze abatoye ntabwo bandenganyije kuko umuntu atora uko ashaka ubwo biransaba gukora cyane kugira ngo nabatarantoye nabo mbemeze.”
Ama G The Black ngo agiye gukora cyane muri uyu mwaka
Uyu muraperi yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 agiye gukora cyane agashyira imbaraga mu gushyira hanze indirimbo nyinshi kugira ngo yemeze nabataremera. Uyu muraperi yasoje iki kiganiro kigufi yifuriza Jay C na Khalfan bahagarariye injyana ya HipHop muri PGGSS8 amahirwe masa kugira ngo bazahagararire neza iyi njyana ikunzwe na benshi.
TANGA IGITECYEREZO