RFL
Kigali

Mu mpanuro nziza Perezida Paul KAGAME akunda gutanga, Patrick NYAMITARI yakozemo indirimbo yise “TWAHISEMO”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2017 5:48
0


Twahisemo kubaho twemye, Ejo hacu heza ni twe hareba, Ibitubereye turabizi, Kubaka u Rwanda ni yo ntego,...Aya ni amagambo akubiye mu ndirimbo nshya ya Patrick Nyamitari yise TWAHISEMO.



Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye akuye inganzo ku mpanuro nyinshi kandi nziza Perezida Paul Kagame yagiye ageza ku rubyiruko n’abanyarwanda muri rusange mu bihe bitandukanye. 

Yagize ati:

Hari amagambo menshi Perezida Kagame avuga ukumva ni amagambo y’ ubwenge ndetse akwiye kubera urubyiruko rwose inkingi z’ubuzima bwabo mu gukunda igihugu no kugikorera. Njye rero narayegeranije nkoramo iyi ndirimbo nise TWAHISEMO ndetse nkanabwira abanyarwanda ko TWAHISEMO NEZA, tukaba abanyarwanda muri rusange tugira Imana yo kuba twarabonye Umuyobozi nka Perezida Kagame. Ikindi kandi kuba abanyarwanda twarahisemo kumusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda bikaba ari amahitamo meza twakoze kuko bigaragara rwose ko u Rwanda rukomeje gutera imbere ndetse aho tugana akaba ari heza.

Muri iyi ndirimbo, aririmbamo aya magambo:

Twahisemo kubaho twemye, twihitiyemo ibitubereye, twahisemo neza. Abanyarwanda twahisemo ntawe uduhitiyemo. Abanyarwanda tugira Imana ndababwiza ukuri, kuko nyuma y'ibihe bibi n’ amateka ababaje twaje kumenya neza icyo dushaka maze duhitamo neza ibitunogeye.(…) Turajya imbere ntidusubira inyuma, twahisemo neza. Ntawadukunda kuturusha ubwacu, ntitwayobye inzira tuzi aho tujya, ejo hacu heza ni twe hareba, kubaka u Rwanda rushya ubu ni yo ntego.

Nyamitari

Patrick Nyamitari avuga ko abanyarwanda bahisemo neza

Mu gusoza ikiganiro na Nyamitari Patrick, yatubwiye ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi bya Muzika ari gukoraho ndetse bimwe bizanamuhuza n’abanyamahanga gusa akaba ngo azabitangaza igihe nikigera.

Ku bijyanye n’ibihe abanyarwanda  barimo by’amatora, Nyamitari Patrick yavuze ko Paul Kagame ari we mukandida ashyigikiye kandi ko rwose yizeye ko azatsinda kuko ibyo yagejeje ku banyarwanda bigaragara kandi akomeje kwizeza abanyarwanda ibindi byinshi.

Yagize ati: "Nkuko mbiririmba muri iyi ndirimbo yanjye nshya, ibyagezweho ntawutabibona, u Rwanda Rwabaye ubukombe rwose, … Ubwo rero  abanyarwanda cyane cyane urubyiruko  dukwiye gutora Kagame Paul tugakomeza gusigasira amahirwe, umutekano n’iterambere rirambye igihugu cyacu kigezeho”

Image result for Umuhanzi Patrick Nyamitari

Patrick Nyamitari arabwira abanyarwanda ko bahisemo neza rwose.

UMVA HANO 'TWAHISEMO' INDIRIMBO NSHYA YA PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND