RFL
Kigali

Nyamasheke-Mushungo: Babyariraga mu nzira, bagapfira mu nzira none bahawe ubwato butwara abantu 30 bugiye kujya bubafasha

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 12:36
0


Abaturage b'i Nyamasheke bavuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge bukabije kuko ushakaga kwambuka ava muri iki kirwa cya Mushungu byamugoraga. Uwabaga abonye uburyo bwo kwambuka muri iki kiyaga cya Kivu, yogaga cyangwa agakoresha ubwato buto kandi akanahendwa.



Aba baturage baravuga ko bari mu bwigunge bukabije kuko n’ushaka kwambuka ava muri iki kirwa cya Mushungu bakavuga ko nataburyo bakoraga ingendo  byakanafashije kwegerana n’abari hakurya yabo mbega aba baturage bakavuga ko nubonye uburyo bwo kwambuka muri iki kiyaga cya Kivu, bogaga cyangwa bagakoresha utwato duto kandi bakanahendwa.

Kuri ubu aba baturage baravuga bishimiye impano bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bugezweho buzajya butwara abantu bagera kuri 30 yewe bufite n’ibikoresho byabwo bigezweho harimo umwenda umugenzi yambara agiye muri ubu bwato inamufasha kumurinda kurohama mu gihe habayeho impanuka ntarohame ndetse buranasakaye.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’abatuye mu kirwa cya Mushungo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe. Uwitwa Nyirasinamenye Herariya ati:”Twari twarahejejwe pe ubu tubonye abayobozi, mbere twabonaga abayobozi tukiruka, ariko ubu banaduhaye ubwato bugiye kuturuhura impfu za hato na hato twahuraga nazo mu mazi, bamwe bajyaga bapfa bafite ibyo bambutse ikivu bagiye gushaka, ubu rero udushimire Perezida wacu Paul Kagame yo kabyara na Meya wacu ndabizi nibasoma baraboma ubu butumwa“.

Ubwato

Ubwato bahawe butwara abantu 30

Undi witwa Habarurema Samson akaba n’umujyanama w’ubuzima muri iki kirwa ati:”Byari ikibazo gushyikirana n’abandi baturage bari hirya no hino twambutse no kugera ku murenge byari ikibazo, yewe n’ababyeyi wasanga hari n’ababyarira mu nzira , rimwe na rimwe hari abapfaga kubera kubura uko tugenda ariko ubu tubonye ubwato nta muntu uzongera kubura ubuzima cyangwa ngo abyarire mu rugo, turishimye cyane mudushimire abatuzaniye ubu bwato buzadukura mubwiginge.”

Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke NTABYERA NIYIBIZI Hubert yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati:”Iki ni kimwe mu bisubizo twabona kizajya gifasha abaturage, bagomba kuva mu bwigunge, ubu bwato burahenze kandi mwabonye ko twabushyikirije abaturage ari nabo bazajya babukurikirana ubwabo, ibi kandi si ibyo gusa kuko n'ibindi bizagenda bibegerezwa.”

Iki kirwa cya Mushungu gituwe n’abaturage 800, gituwe n'ingo 135 , kiri mu kiyaga cya Kivu mu kagali kitwa Nyarusange mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke ho mu ntara y’Uburengerazuba. Ubu bwato bahawe bukaba bufite agaciro kangana n'amafaranga agera kuri miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Ubwato

Hari abaturage benshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND