RFL
Kigali

Producer Laser Beats yatangije umushinga yise UP Coming Beat and Promotion uzafasha abahanzi bakizamuka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/05/2015 16:29
1


Nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na Umoja record, Producer Laser beats yiyemeje gutangiza umushinga yise ‘Up Coming Beats and Promotion’ ugamije kuzamura abahanzi bakiri bato bafite impano mu muziki hirya no hino mu gihugu bakabasha kumenyekana no kuzamuka.



Hirwa Patrick ni umusore w’umunyarwanda ukiri muto wavutse mu 1992, kuri ubu nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo akaba yarahisemo gukoresha izina rya Laser beats mu kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika.

N’ubwo ari umu producer ukizamuka, akaba atarabona amikoro ahagije, uyu musore uheruka gukora indirimbo yitwa ‘Amakuru’ ya M Izzo yavuzwe cyane muri iyi minsi ishize, yemeza ko aho ageze, abifashijwemo na studio ya Umoja record aheruka gusinyana nayo amasezerano, hari umusanzu ashobora gutanga muri muzika nyarwanda, akaba yazamura amasura mashya y’abahanzi bafite impano ariko babize amikoro.

L

Producer Laser beat

Ati “ Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo bahanzi nkuko Up Coming beat and promotion ariyo ntego tuzajya dutegura ibitaramo bitandukanye mu turere tw‘u Rwanda  muri byo bitaramo tukazajya duha umwanya abahanzi bo muri ako karere tuzajya tuba twakoreyemo igitaramo nabo bigaragaze uwo tubona abikwiriye ahabwe amahirwe yo gukorerwa Indirimbo ifite amashusho Audio & video.”

Akomeza agira ati “ Uyu mushinga waje mu rwego rwo kugira uruhare mu muziki nyarwanda kugirango ukomeze utere imbere, dufasha abahanzi bakizamuka kandi bafite impano. Tuzajya dukora audio y’umuhanzi uwo ariwe wese watugannye, hanyuma tunakore video kuko murabizi aho tugeze ubu indirimbo idafite amashusho ntacyo iba imaze kuko abantu bacyeneye kumva banareba,…”

producer Pastor P

LaserBeat arabarizwa muri Umoja record

Kanda hano wumve indirimbo 'Amakuru' aheruka gukorera M Izzo

Producer Laser beats yatangiriye gutunganya indirimbo by’umwuga muri Mclo studio, nyuma aza kujya kubyihuguramo neza mu ishuri rya music mu gihugu cya Uganda. Agaruka mu Rwanda akora muri Hope street studio akorana na Jay-p pro, yemeza ko yigiyeho byinshi mbere y’uko yerekeza muri Umoja record. Ati “ Namwigiyeho byinshji kuko yari afite uburambe muri ako kazi, nyuma nibwo naje kwerekeza mur Studio yitwa Umoja Rec arinaho ndi kubarizwa nkaba maze gukorera indirimbo abahanzi benshi batandukanye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jason Davis8 years ago
    kabisa birakwiye ko umuziki Nyarwanda utezwa imbere cyane cyane kubahanzi bakizamuka big up musaza laser beat u really nailed it.





Inyarwanda BACKGROUND