RFL
Kigali

2T mu rugamba rwo kugira ngo injyana ya Reggae nayo ihabwe agaciro ikwiriye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/05/2015 14:09
0


Umuhanzi 2T uririmba injyana ya Reaggae aratangaza ko agiye gukora iyo bwabaga agafatanya na bagenzi be bakarwanira ishyaka iyi njyana nayo igahabwa agaciro gakwiriye nkuko izindi njyana bigenda. Kwishyira hamwe no kwitabira gukorana n’itangazamakuru , gutegura ibitaramo byinshi ni amwe mu maturufu bazakoresha.



Ntakirutimana Felicien ukoresha izina rya 2T mu buhanzi avuga ko abahanzi ba Reggae bafite ubuhanga muri muzika ariko ntibahabwa akanya ngo bagaragaze icyo bashoboye. 2T umaze imyaka 5 akora muzika ya Reggae asanga nibura itsinda rya Holy Jah Doves ariryo ryari rimaze kuzamuka neza, gusa akemeza ko igihe kigeze ngo we na bagenzi be nabo bahaguruke bazamure urwego rw’iyi njyana mu Rwanda ifite abakunzi batari bake.

Kanda hano wumve indirimbo'Ihogoza' ya 2T


2T na MPD ubwo baririmbaga mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Bob Marley kiba buri mwaka ku itariki 11 Gicurasi

Ati “ Kugeza ubu turi kwisuganya nk’abahanzi bakora injyana ya Reggae ngo dukore indirimbo iduhuje twese, tugaragaze ko duhari. Ibitaramo byinshi kandi binyuranye no gukorana n’itangazamakuru nibyo tugiye kwibandaho tukereka abanyarwanda bakunda muzika muri rusange icyo dushoboye. Usanga izindi njyana zihabwa agaciro ariko Reggae ntigahabwe. Twebwe nta muhanzi n’umwe uba utazi gukora Live music, ariko nkiyo bagiye gutoranya abahanzi bitabira amarushanwa anyuranye harimo na Guma Guma usanga tudahabwa umwanya.”

Kugeza ubu umuhanzi 2T yamaze gushinga itsinda ryitwa MPD (Music for Peace and Development) ari naryo ahanini bafatanya mu gucuranga muzika y’umwimerere mu bitaramo. 2T amaze kugira indirimbo 8 ziri kuri  album ye ya mbere yise Peace and love. Iyo yise ‘Smile’ niyo yamaze gukorera amashusho ariko akaba ari kwitegura gukora n’izindi zinyuranye.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo'Smile' ya 2T






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND