RFL
Kigali

Teta Diana yataramiye abitabiriye Africa day muri Suede, yungukiramo byinshi, anahabwa igihembo cy’ishimwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/05/2015 12:46
4


Nk’uko byari biteganijwe, umuhanzikazi Teta Diana ni umwe mu bahanzi bo muri Africa bataramiye abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye umunsi wahariwe Africa, mu muhango wabereye mu mujyi wa Stockholm muri Suede ku kicaro gikuru cy’ambasade ihagarariye ambasade zose z’ibihugu bya Africa kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2015.



Uyu muhanzikazi wataramiye abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zitandukanye harimo iyo yise ‘Ndaje’, yaririmbye ari kumwe n’itorero ribyina Kinyarwanda ry’abanyeshuri ba banyarwanda biga muri Suede, ubwo yaganiraga n’inyarwanda.com yadutangarije ko yagize ibihe byiza kandi yungukiye byinshi muri uyu muhango dore ko yaherewemo igihembo cy’ishimwe nk’umukobwa wifitiye ikizere kandi urebe imbere kubera ahanini iyi ndirimbo ye yise 'Ndaje'.

Ati " Iryo shimwe narihawe kubera ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndaje', nabanje kuyisobanura mvuga ubutumwa buyikubiyemo, aho ngaruka ku rubyiruko rw'iki gihe mu Rwanda rugaragaza ikizere cy'ejo hazaza k'u Rwanda, Afrika n'isi yose muri rusange.. Insanganyamatsiko ya Africa day uyu mwaka yari 'Women empowement and development'. Byari byiza nasoreje ku ndirimbo Call me, ihagurutsa abantu, cyane ko yari mu rurimi rw'icyongereza bose bumvaga. Nakoze indirimbo eshatu, nari mfite iminota 15 kuri gahunda."

Teta

Teta Diana ataramira abitabiriye uyu muhango

Uretse igihembo cy’ishimwe yahawe, Teta Diana kandi yabashije gukora ibiganiro bitandukanye ku ma radiyo na mateleviziyo amwe na mwe nyafurika mpuzamahanga yari yitabiriye ibi birori.

Asobanura ibyishimo bye, yagize ati “ Byari sawa, hari hari abayobozi batandukanye. Abakobwa twabyinanye kandi byagenze neza...Hari hari abahanzi bo mu bihugu bitandukanye surtout West Africa na Egypte, habaye na défilé de mode...Insanganyamatsiko yari uguha agaciro no guteza imbere umugore. Urumva ko nigiyemo byinshi....”

Teta Diana

Teta Diana hamwe na Mr Andre Hombessa(Heads of African diplomatic in Stockholm) na ambasaderi w'u Rwanda muri Suede, Madame  Venatia Sebudandi

Akomeza agira ati “ Twasangiye amafunguro atandukanye, buri gihugu kizana umwimerere wacyo...byari ibintu byiza pe, échange culturelle(imico itandukanye). Ikindi nagize amahirwe yo kuganira n’itangazamakuru nyafurika mpuzamahanga kandi ndumva hari icyo bikomeza kumfasha nk’umuhanzi uzamuka.”

Reba amwe mu mafoto ya Teta muri uyu muhango

Teta

Aha yifotozanyaga na ambasaderi wa Misiri

Teta Diana

Aha yifotozanyaga na ambasaderi wa Kenya

Teta

Aha ari kumwe na ambasaderi w'u Rwanda muri Suede, Venatia SebudandiTeta Diana

Iri shimwe rya Teta Diana ryashimishije abanyarwanda bahuriyeyo

Teta Diana

Araganira n'itangazamakuru

Kanda hano wumve 'Indirimbo 'Ndaje' yahesheje Teta Diana ishimwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi8 years ago
    ndishimye cyane courage imigisha igenda yiyongera. nahataraho uzahagera
  • Denis8 years ago
    uratwemeza ni wowe muhanzi
  • theo8 years ago
    teta na meddy ngabo nibo bahanzi nemera nabahanga kabisa utabibona nufite bwabumuga
  • alpha8 years ago
    Teta congz rwose. uyu ni umwe mubahanzi Nyarwanda beza dufite dufite. Aradufasha gusigasira umuco wacu. mwifurije ishya n' ihirwe mubuzima bwe bwose, Imana ijye imwongerera inganzo nigikundiro iteka. uri Umwari ubereye u Rwanda Teta





Inyarwanda BACKGROUND