Umuhanzikazi Paccy Oda aratangaza uburyo umuntu ashobora kubabazwa cyane n’uwo bakundana ndetse akaba yanamwihanganira igihe kirekire ariko ko hari aho kwihangana kugarukira, umutima ukaremerwa ugahitamo ko mutandukana
Ibi Paccy yabitangaje mu kiganiro The Video Talk, aho yasobanuraga yinshi ku mashusho y’indirimbo ye “Mbwira” irimo amagambo n’amashusho y’umugore wababajwe cyane n’uburyo umugabo we amufata bikarangira ahisemo gufata umwanzuro wo kumusiga akigendera
Paccy ati "iyo binaniranye urigendera"
Reba hano ikiganiro The Video Talk twagiranye na Paccy
N’ubwo Paccy atabona ko gutandukana n’uwo mwashakanye ariwo muti w’ibibazo byo mu rugo ahamya ko igihe kigera kwihangana bikanga bikaba ngombwa ko ugenda kugira ngo ubone amahoro.
N'ubwo yemeza ko bigoye anavuga ko gutandukana n'uwo mwakundanaga bishobora kubaho cyane
Reba hano amashusho y’indirimbo “Mbwira”
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO