RFL
Kigali

Akarere ka Ngoma kasabye Touch Records kwimura igitaramo cya Jay Polly

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:29/05/2015 11:24
0


Akerere ka Ngoma n’ ubuyobozi bwa Touch Record bumvikanye guhindura itariki n’ aho igitaramo cya Jay Polly cyari kuzabera kugirango bagafashe mu bikorwa kateguye byo kurukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe, virusi itera Sida no gukangurira abahungu kwikebesha.



Ubundi igitaramo Jay Polly n’abandi bahanzi bakorera umuziki wabo muri Touch Records bari kuzakorera mu karere ka Ngoma cyari giteganijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi 2015 kikabera muri Umbrella ariko haza kubaho ibiganiro hagati y’ ubuyobozi bwa Touch Records buhagarariye Jay Polly n’ akarere ka Ngoma bumvikana  ko bakwifatanya mu bikorwa akarere kari gutegurira urubyiruko. Ibi byaje gutuma iki gitaramo gishyirwa ku wa gatandatu utaha, hazaba ari tariki ya 6 Kamena 2015.

Tony

Tonny na we ubarizwa muri Touch Recors ni umwe mu bazafatanya na Jay Polly

Mu kiganiro twagiranye na Rutagengwa Bosco ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Ngoma yadutangarije ko bifuze gukorana na Jay Polly kuko ari umuhanzi ukunzwe cyane n’ urubyiruko bityo bakaba basanga yabafasha mu bikorwa bari gutegura kugera ngo akurure abagenerwabikorwa.

Rutagengwa Bosco agira ati: “ Tumaze iminsi tubiganiraho tureba ukuntu cyashoboka. Ni umuhanzi ukunzwe cyane kuburyo twumva urubyiruko dukeneye twarubona tubifashijwemo nawe.  Kuko urebye urubyiruko rwinshi ruramukunda, ahantu yaba ari urubyiruko rwabyitabira bityo bikadufasha kugirango tunyuzemo ubutumwa bwacu.”

Rutagengwa Bosco avuga ko  bifuza ko bifuza ko yabagereza ubutumwa butandukanye ku rubyiruko nko kwirinda ibiyobyabwenge, icyorezo cya Sida, kwikebesha ku bahungu, kwirinda inda zitateganijwe ku bakobwa n’ ibindi bireba urubyiruko.

Rutagengwa akomeza avuga ko imikoranire nigenda neza bazakomeza gukorana na nyuma kuko ibi bikorwa ari byinshi Jay Polly agakomeza kubafasha muri ibi bikorwa bitandukanye.

Iki gitaramo cyiswe Get Life Concert cyizitabirwa na Jay Polly n’ abandi bahanzi batandukanye bakorera muri Touch Records barimo n’ umuhanzi Tony uherutse gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ‘Vuba’ yakoranye na Jay Poll , haziyongeraho n’ umuhanzi M 1. Kizabera mu nzu mberabyombi y’ akarere   ka Ngoma, kikazaba ku wa gatandatu tariki ya 9 Kamena 2014.

REBA HANO INDIRMBO 'VUBA' YA TONY YAKORANYE NA JAY POLLY BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND