RFL
Kigali

VIDEO: Miss Honorine witirirwa igisabo ngo hari abamubwiye ko yabambuye ubwenegihugu abandi bamwita ‘Made in Rwanda’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2017 9:31
13


Miss Uwase Hirwa Honorine ni umwe mu bakobwa 26 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gutangaza ko umunyarwandakazi mwiza arangwa n’imiterere nk’iy’igisabo ni ukuvuga afite amataye.



Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Miss Honorine Uwase uvuga ko ari umukobwa wubaha Imana kandi ukunda abantu, yatangaje ko kugeza ubu nyuma yo gutangaza ko umukobwa mwiza ari uteye nk'igisabo, hari benshi bamwandikira barimo n’abanyamahanga bamubaza ubusobanuro bw’igisabo n'icyo yari agamije.Ibyo akaba abyishimira cyane kuko n'abanyamahanga barimo kugira inyota yo kumenya ubusobanuro bw'igisabo.

Miss Uwase Honorine yakomeje avuga ko magingo aya hari abakobwa bagenda bamubwira ko yabakomereje cyane kuko ngo yabambuye ubwenegihugu ariko we akabasobanurira ko atari cyo yari agamije ahubwo yashakaga kugaruka ku muco nyarwanda. Yunzemo ko mu mateka y'abanyarwanda harimo icyo bita gutebya, bikaba biri no mu byatumye atangaza ko umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk'igisabo at:

Kuri njyewe umukobwa uteye nk'igisabo ntekereza ko ari bimwe mu byo twigishwaga kuva cyera cyangwa se twanabwirwaga tukiri batoya y'uko umukobwa mwiza ari uteye nk'igisabo, agomba kuba afite amataye. Mu mateka y'abanyarwanda tugira icyo bita gutebya, hari ukuntu uba wumva wasubiza abantu bose bagahita bakwisangamo kandi utabikoranye kwiyemera cyangwa kwirata ariko na none bikaba hari aho bihuriye no kwisobanukirwa ukamenya ko nubwo utaba uteye nka gutyo cyangwa se ufite kimwe nk'ako karango k'ubwiza ukumva ibyo ari byo byose hari icyo wakwirangaho.

Kuba yaratangaje ko umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk'igisabo, ngo hari abakobwa bamwe bamubwiye ko we ari Made in Rwanda mu gihe bo ngo badafite imiterere y'umunyarwandakazi mwiza nk'uko Uwase yabishimangiye ari naho bahera bamushinga kubambura ubwenegihugu.Yagize ati:

Iyo turimo kuganira (abakobwa) bamwe barambwira ngo narabakomerekeje nkuko n’ubundi byakomeje gusabagira ku mbuga nkusanyambaga mvuga yuko ngo nabambuye ubwenegihugu n’ikindi nk’icyo ngicyo ariko ndabasobanurira nkababwira yuko atari cyo nari ngamije. Bamwe barambwira ngo you, you are Made in Rwanda naho twebwe we are out of it ariko ntekereza ko ni ikintu cyamenyerewe kuri ubu ngubu (kuba uteye nk’igisabo) ntabwo kikiri ikintu kiremereye nkuko cyahoze mu ntangiriro zacyo.

Miss Uwase Honorine yavuze ko mu buzima ababazwa cyane no kumuvugira ibintu atigeze avuga ni ukuvuga kumuhimbira, naho ikintu kimuhesha amahoro muri we ngo ni ukubana n'abantu bose amahoro.

honorine

Miss Uwase Honorine umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017

REBA HANO MISS UWASE HONORINE AGANIRA NA INYARWANDA TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd7 years ago
    aya mabuno andya ahantu nubwo ariyo ashyize imbere pe, birakabije wagira ngo ni ayo bamuteyeho si gusa
  • beni7 years ago
    Avuze ukuri,arasobanukiwe kdi ninamwiza ,namubwirango courage
  • John 7 years ago
    Keep it up Honorine, you are beautiful you have the culture and the brain , you know how answer very well, your English is Good as well, anyway let me give you one simple advise that can help you to become our Miss 2017 ,just prepare your project very well ,Let it be very clear to everyone and make sure that your project is convincible ,understandable and also remember to do your best so that your project can be good more than your competitor.
  • manzi7 years ago
    Kora ibyagutwaye ntiwagiye kwerekana ikibuno miss dushaka nufite mumutwe ntidura miss wamabuno iyo biba ibyo abamabuno nibenshi bakuruta mudafite naho muhuriye mama.
  • Muhoza7 years ago
    Ebana uyu mwana ndamotora ahubwo afite confidence ,what is required in miss Rwanda Congs Hono,Love kbsa
  • Charles7 years ago
    NDAGUFANA. I LIKE YOUR CONFIDENCE
  • munyampirwa7 years ago
    Ngo Agapfundikiye gatera Amatsiko! Amataye yo urayafite rwose niba ari naturel, gusa kubera ukuntu uyiratana nukuntu witunarika ngo bayabone Abe iturufu, twayaciye Amazi!kuko hanze aha hari benshi cyane bayafite nti bishyire kuri wambonye ahubwo abantu tubibonye akaba ari twe tuvuganye tuto uriya Ameze atya cg ateye neza! Naho wowe uzamera nka yahene ngo yishimye ubwiza bwira itarishije!
  • Banzou7 years ago
    Niba afite ubwenge n'ubumenyi ni sawa turamushyigikiy ariko niba haburamo kimwe!ntadukangishe urubuno ntago turya amabyi......!
  • 7 years ago
    Yeah she's beautiful but not for miss Rwanda.......may be miss tanzania lol
  • puchuri7 years ago
    Ariko narumiwe ese uyu hari uwamubwiyeko ikibuno ke haraho cyabasha kugeza abanyarwanda?shyira imishinga yawe imbere mukobwa ureke kurisha innyo nk'uruyuki;kdi reka ubwiza bwawe bubonwe nabandi naho wowe niba unabyiyiziho wibirata sicyo kiraje abanyarwanda ishinga
  • bebeto7 years ago
    if she knows she got it why not say it. ndagufana mwana wacu u r an inspiration kweli....
  • 7 years ago
    aya mabuno atereye hasi .kuki ayiratana koko...iyo nibura aza kuba arihejuru gato.nigisabo koko..
  • Fefe 6 years ago
    Miss honorine courage wari uri gutebya kd mukinyarwanda bibaho. I love you so much





Inyarwanda BACKGROUND