Miss Uwase Hirwa Honorine ni umwe mu bakobwa 26 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gutangaza ko umunyarwandakazi mwiza arangwa n’imiterere nk’iy’igisabo ni ukuvuga afite amataye.
Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Miss Honorine Uwase uvuga ko ari umukobwa wubaha Imana kandi ukunda abantu, yatangaje ko kugeza ubu nyuma yo gutangaza ko umukobwa mwiza ari uteye nk'igisabo, hari benshi bamwandikira barimo n’abanyamahanga bamubaza ubusobanuro bw’igisabo n'icyo yari agamije.Ibyo akaba abyishimira cyane kuko n'abanyamahanga barimo kugira inyota yo kumenya ubusobanuro bw'igisabo.
Miss Uwase Honorine yakomeje avuga ko magingo aya hari abakobwa bagenda bamubwira ko yabakomereje cyane kuko ngo yabambuye ubwenegihugu ariko we akabasobanurira ko atari cyo yari agamije ahubwo yashakaga kugaruka ku muco nyarwanda. Yunzemo ko mu mateka y'abanyarwanda harimo icyo bita gutebya, bikaba biri no mu byatumye atangaza ko umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk'igisabo at:
Kuri njyewe umukobwa uteye nk'igisabo ntekereza ko ari bimwe mu byo twigishwaga kuva cyera cyangwa se twanabwirwaga tukiri batoya y'uko umukobwa mwiza ari uteye nk'igisabo, agomba kuba afite amataye. Mu mateka y'abanyarwanda tugira icyo bita gutebya, hari ukuntu uba wumva wasubiza abantu bose bagahita bakwisangamo kandi utabikoranye kwiyemera cyangwa kwirata ariko na none bikaba hari aho bihuriye no kwisobanukirwa ukamenya ko nubwo utaba uteye nka gutyo cyangwa se ufite kimwe nk'ako karango k'ubwiza ukumva ibyo ari byo byose hari icyo wakwirangaho.
Kuba yaratangaje ko umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk'igisabo, ngo hari abakobwa bamwe bamubwiye ko we ari Made in Rwanda mu gihe bo ngo badafite imiterere y'umunyarwandakazi mwiza nk'uko Uwase yabishimangiye ari naho bahera bamushinga kubambura ubwenegihugu.Yagize ati:
Iyo turimo kuganira (abakobwa) bamwe barambwira ngo narabakomerekeje nkuko n’ubundi byakomeje gusabagira ku mbuga nkusanyambaga mvuga yuko ngo nabambuye ubwenegihugu n’ikindi nk’icyo ngicyo ariko ndabasobanurira nkababwira yuko atari cyo nari ngamije. Bamwe barambwira ngo you, you are Made in Rwanda naho twebwe we are out of it ariko ntekereza ko ni ikintu cyamenyerewe kuri ubu ngubu (kuba uteye nk’igisabo) ntabwo kikiri ikintu kiremereye nkuko cyahoze mu ntangiriro zacyo.
Miss Uwase Honorine yavuze ko mu buzima ababazwa cyane no kumuvugira ibintu atigeze avuga ni ukuvuga kumuhimbira, naho ikintu kimuhesha amahoro muri we ngo ni ukubana n'abantu bose amahoro.
Miss Uwase Honorine umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017
REBA HANO MISS UWASE HONORINE AGANIRA NA INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO