RFL
Kigali

Usibye guhatanira ikamba rya Miss World 2017, Iradukunda Elsa ari no kwigisha abo bahatanye Ikinyarwanda –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2017 12:57
2


Muri iyi minsi Iradukunda Elsa ari mu gihugu cy’u Bushinwa aho ari mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi yose, aha akaba ahatanye n’abandi bakobwa bagiye batorerwa kuba ba Nyampinga b’ibihugu byabo. Uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda usibye guhatana ari no kwigisha abo bari kumwe ikinyarwanda.



Iyo urebye ku rukuta rwa Miss Rwanda kuri Twitter usangaho aka amashusho agaragaza abakobwa bahatanye na Miss Iradukunda Elsa mu irushanwa rya Miss World 2017 barimo uwa Nigeria, Sweden n'abandi bose bagerageza kuvuga uburyo aho bari bari hakonje mu Kinyarwanda bose bagira bati “Harakonje”.

KANDA HANO UBASHE GUTORA MISS ELSA UHAGARARIYE U RWANDA MURI MISS WORLD2017

Nka buri mu nyarwanda iki ni igikorwa cyo gushima cyane ko nk’uhagarariye u Rwanda aho ariho hose ari igihe cyiza cyo kumenyekanisha igihugu bityo kuba uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri Miss World ari kubakundisha ururimi rw’ikinyarwanda bishobora gutuma benshi bagira amatsiko y’iki gihugu bityo bakaba bazanahatemberera cyangwa bikabatera amatsiko bagashakisha amakuru k’u Rwanda.

Miss ElsaAbakobwa bari guhatana na Elsa Iradukunda muri Miss World 2017

Iradukunda Elsa ni umukobwa wa kabiri uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa nyuma ya Mutesi Jolly wabimburiye abandi bakobwa kwitabira amarushanwa ya Miss World akaba yarashyizwe mu itsinda rya 14, u Rwanda ruri kumwe n’ibindi bihugu bya Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro. Abakobwa bazitwara neza muri buri tsinda bazahita babona amahirwe yo kwinjira muri 40 ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’isi.

REBA HANO UKO ABAKOBWA BAHATANYE NA ELSA IRADUKUNDA MURI MISS WORLD BAVUGA IKINYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gafarabga6 years ago
    Ubwo nawengo atanze amakuru nuwuhe muzungu ushaka kwiga indimi za afrika arabura kutubwirako yazanye umudari ko ariwo wamujyanye nonese yagiye kwigisha
  • Fawo6 years ago
    Yebabaweee ariko murandorera uyu mukobwa koko akabije gusebya urwanda.erega turamurenganya ntabyo yishoboreye bamuhaye ibyo adakwiye





Inyarwanda BACKGROUND