RFL
Kigali

Usher Shubu yambitswe ikamba rya Rudasumbwa wa Uganda wa 2016

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2016 9:19
0


Usher Shubu umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yahize bagenzi be yambikwa ikamba rya Rudasumbwa wa Uganda w’umwaka wa 2016 'Mr Ideal Uganda 2016'. Ibisonga bye ni Andeku na Kiyingi Wycliffe. Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubera muri Hotel yitwa Fairway.



Ni ku nshuro ya kabiri Uganda itora Rudasumbwa,umusore w'umunyamideri uhiga abandi abandi mu gikundiro. Usher Shubu nyuma yo kwambara ikamba rya Rudasumbwa wa Uganda w’umwaka wa 2016, yahise abona amahirwe yo kuzaserukira Uganda mu irushanwa ryo gutora ‘Mister Africa International’mu muhango uzaba mu kwezi k’Ukwakira 2016 ukabera mu Bwongereza.

Igihugu cya Uganda akaba ari nacyo gifite ikamba rya Rudasumbwa wa Afrika w'umwaka wa 2015, uwo akaba ari Keith Karuhuura. Mu irushanwa ry'ubushize rya Rudasumbwa wa Afrika, umusore w'umunyarwanda, Turahirwa Moise usanzwe ari Rudasumbwa w’ishuri rya IPRC Kicukiro akaba yaratahanye umwanya wa gatatu akaba igisonga cy'uwo musore wo muri Uganda.

Turahirwa Moise watahanye umwanya wa 3 muri Mr Africa International 2015

Nkuko tubikesha Big Eye,usibye Usher Shubu wabaye Rudasumbwa wa Uganda, abandi bambitswe ikamba mu basore bahize abandi mu irushanwa rya Mr Ideal Uganda 2016-2017, ni aba bakurikira:

Mr Tourism Uganda – Andeku Ivan

Mr Earth Uganda – Kiyingi Wycliffe

Mr People’s Choice – Mbuga Moses

Mr Photogenic – Simon Kato

Mr Best Body – Usher Shubu

Best Entrepreneur – Andeku Ivan

Mr Popularity – Usher Shubu

Mr Personality – Ankunda Kenneth Rogers

Amafoto ya Mr Ideal Uganda 2016, Usher Shubu

Mr Ideal UgandaMr Ideal UgandaMr Ideal UgandaMr Ideal Uganda


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND