RFL
Kigali

Urugendo rwa Mutoni Jane muri Miss Global Hertage 2017 rwigijwe inyuma, bituma abandi bamutanga mu mwiherero

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2017 8:51
0


Byari byitezwe ko tariki 8 Gashyantare 2017 ari bwo Mutoni Jane wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 yari guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Johannesburg ahagombaga kubera irushanwa rya Nyampinga w’umuco ku Isi, gusa urugendo rw’uyu mukobwa rwaje kwigizwa inyuma nubwo bagenzi be bamaze kugera muri iki gihugu.



Iri rushanwa Miss Mutoni Jane agomba kwitabira rizaba mu kwezi kwa Gashyantere tariki ya 18 muri uyu mwaka wa 2017 mu gihe abakobwa bose batangiye umwiherero tariki 9 Gashyantare 2017, bivuze ko Mutoni Jane ukiri mu Rwanda amaze gukerererwa dore ko byari byitezwe ko yari kuba yarahagurutse mu Rwanda tariki 8 Gashyantare 2017 kugira ngo bukeye bwaho atangirane n'abandi umwiherero gusa siko biri kuko uyu mukobwa kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare yari akibereye mu Rwanda.

Mutoni Jane mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko atazi neza ikibura ngo agende kuko ibyangombwa bye byose byuzuye ariko ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bukaba bwamubwiye ko azahaguruka ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 kubera bimwe mu byo agomba gutwara muri Afurika y’Epfo bitaraboneka birimo n’Ibendera ry’igihugu agomba kwitwaza kugeza ubu akaba avuga ko atari yarihabwa.

miss janeMutoni Jane azahaguruka mu Rwanda tariki 11 Gashyantare 2017 mu gihe umwiherero w'abakobwa bahatanira iri kamba watangiye tariki 9 Gashyantare 2017

Inyarwanda.com yamubajije niba kuba abandi baragezeyo ndetse bakaba bagiye kumutanga kwinjira mu mwiherero bitazatuma banamusiga cyane ku buryo bwo guhatanira ikamba, aha uyu mukobwa yavuze ko ntakibazo byamutera kuko buri kintu kigira impamvu kandi byanze bikunze ngo bizakemuka ndetse ngo azagerageza kubyitwaramo neza ku buryo azahagararira igihugu neza. Ikindi yatangaje ni uko ngo nubwo hari kuzamo ibibazo we asanga bimutera imbaraga zo kuzitwara neza.

Miss Mutoni Jane agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y’umwaka umwe ryitabiriwe na Miss Hertage 2015, Miss Joannah waje guhatana akabyitwaramo neza akaba uwa kane ku Isi hose. Kwegukana iri kamba nk’uwa kane biri no mubizatuma ajyana na Miss Mutoni Jane aho azaba ajyanye ikamba yegukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND