RFL
Kigali

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu turere twa Kamonyi na Muhanga ruratanga ikizere cyo kubaka Amahoro binyuze mu buhanzi – AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/09/2015 12:48
0


Binyuze mu marushanwa y’ubuhanzi bw’imivugo, indirimbo, amakinamico n’inkuru zishushanyije; urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo mu turere twa Kamonyi na Muhanga mu ntara y’amajyepfo rwagaragaje ko ruzaba inkingi y’amahoro y’u Rwanda rw’ejo hazaza.



Aya marushanwa yateguwe n’umuryango wa Gikirisitu uharanira guteza imbere ubwiyunge n’amahoro arambye CARSA, yitabiriwe n’ibigo by’amashiri 10 byo mu turere twa Kamonyi mu na Muhanga ntara y’amajyepfo yari afite insanganyamatsiko igira iti, “Rubyiruko, duharanire Amahoro twitoza gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka” yasojwe ku munsi w’ejo tariki 21 Nzeli hatangwa ibihembo kuri 3 ba mbere bitwaye neza muri ibi bice 4 by’ubuhanzi, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa ku isi yose kuri iyi tariki.

Icyumba cya TTC Muhanga cyari cyuzuye abari baje muri uyu muhango

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga, ikigo cya TTC Muhanga nicyo cyaje imbere aho umuhanzikazi Priscille Nyiransabimana wiga mu mwaka wa 6 w’iyigishamibare n’ubumenyi muri iki kigo ariwe wafashe ibihembo byinshi aho yabaye uwa mbere mu ndirimbo, mu muvugo ndetse n’itsinda rye ritwara umwanya wa mbere mu ikinamico, byahise bigira ikigo cya TTC Muhanga gutwara imyanya ya mbere myinshi.

Priscilla Nyiransabimana (iburyo) na mugenzi we bafatanyije kuririmba indirimbo yabaye iya mbere mu karere ka Muhanga

Umuyobozi wa CARSA ari nayo yateguye aya marushanwa wari witabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo, yavuze ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda ari narwo rw’ejo gutekereza no kwiga guteza imbere Amahoro arambye atari ay’agahenge.

Ku rugande rw’akarere ka Muhanga, iki gikorwa cyabereye mu ishuri rya TTC Muhanga cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere akaba ariwe wari umushyitsi mukuru, umuyobozi w’ingabo muri aka karere, umuyobozi wa Police n’abandi.

Umuyobozi wa CARSA yasabye byinshi urubyiruko, ahereye ku nsanganyamatsiko y'iri rushanwa yo kubaka amahoro no gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka

Mu karere ka Kamonyi, iki gikorwa cyabereye ku ishuri ryisumbuye rya ECOSE Musambira, mu batsindiye ibihembo hagaragayemo urunyuranyurane rw’ibigo by’amashuri ariko ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Mbati kikaba ari cyo cyegukanye ibihembo byinshi aho cyaje imbere mu gutwara ibihembo byinshi aho cyabaye icya mbere mu ikinamico, kiba icya 2 mu muvugo, naho mu ndirimbo kiba icya 3.

DORE UKO ABANYESHURI BATSINDIYE IBIHEMBO:

Akarere ka Kamonyi:

Indirimbo:

1.Nyandwi Sabin (G.S St. Albert Nyarubaka)

2.Mutuyimana Alphonsine (G.S Gihembe)

3.Niyonkuru Odile (G.S Mbati)

Inkuru zishushanyije:

1.Mizero Dominique

2.Niyonkuru Jerome (G.S Ruyanza)

3.Munyakazi Donath (G.S St. Jean Bosco Kamonyi)

Imivugo:

1.Uwurukundo Cecile (G.S Ruyumba)

2.Dushimimana Michel (E.S Mbati)

Akimanishaka Clementine (G.S Gihembe)

Ikinamico:

Itsinda Abaharanira amahoro (G.S Mbati)

Itsinda rya G.S St. Albert Nyarubaka

Itsinda rya G.S Ruyumba

Mu karere ka Muhanga:

Indirimbo:

1.Nyirahabimana Priscille (TTC Muhanga)

2.Ndayisaba Andre (ETEL Rutobwe)

3.Itsinda rya The Blessed (Padri VJECO)

Inkuru zishushanyije:

1.Hasingizwimana Emmanuel (ETEL Rutobwe)

2.Tuyishime Seth afatanyije na Baraho Vivence (G.S Shyogwe)

3.Nizeyimana Celestin (G.S Munyinya)

Imivugo:

1.Nyirahabimana Priscille (TTC Muhanga)

2.Tuyishime Francois Xavier (G.S Shyogwe)

3. Nsanzabera Elisah (G.S Munyinya)

Ikinamico:

1.Itsinda rya TTC Muhanga

2.Itsinda rya G.S Shyogwe

3. Itsinda rya ETEL Rutobwe

Muri aya marushanwa yari yitabiriwe n’ibigo 10 muri buri karere, hahembwe 3 babaye aba mbere aho aba mbere bahembwe ibikapu, amakayi, ibitabo by’ubuhanzi byo gusoma n’amakaramu.

Priscille Nyirahabimana waganiriye na Inyarwanda.com nyuma yo kwegukana ibihembo bigera kuri 3 mu karere ka Muhanga ndetse anatwara ibihembo byinshi muri rusange, yadutangarije ko yishimiye kuba impano ye yishimiwe ndetse akanabasha gutanga ubutumwa bwo kubaka Amahoro, ariko kandi akaba afite ubwoba ko impano ye yaba igiye kuzimira kuko agiye kuva mu ishuri dore ko asoza amasomo ye muri uyu mwaka.

Priscille yagize ati, “ni byiza ndishimye, nishimiye ko impano yanjye yabashije kugaragara ndetse nkahabwa ibihembo. Hari amarushanwa menshi nagiye nitabira, nkanatwara ibihembo, ariko ntibibashe kugira icyo bimarira mu rwego rwo kuzamura impano yanjye ngo igere kure. Nk’ubu ngiye kurangiza amashuri, harabura ukwezi n’igice, ibintu by’amarushanwa nk’aya biba mu bigo by’amashuri gusa, urumva rero nimara kuva mu ishuri nkajya mu cyaro, bizaba birangiye.”

Priscille Nyiransabimana ahabwa igihembo n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga

Priscille avuga ko impano afite kuba nta bushobozi afite bwo kumufasha kuyizamura, ndetse ntanabone abo bafatanya ngo bazamurane aribyo bimuheza hasi, bikaba bishobora no gutuma impano ye izimira mu gihe azaba yasoje amashuri.

Priscille kandi yagarutse ku bihembo bahawe, aho avuga ko byagakwiye gutekerezwaho ku buryo uwatsinze yahabwa ibihembo bingana n’ikigero arimo. Priscille ati, “Ibihembo, ni byiza pe. Ariko ubundi motivation uha umwana, igomba kuba ijyanye n’ikigero arimo kugira ngo abashe gutera imbere. Niba ejo bundi ngiye kurangiza amashuri, nkabona umuntu ampaye amakayi, yego ndishimye ni ibihembo byiza ndetse byinshi ariko se biramarira iki? Ntabwo bijyanye n’aho ngeze. Icyo nicyo navuga, natanga inama ku bategura amarushanwa ko ubutaha mbere yo kugena ibihembo bajya bareba uwo babigenera bikajyana n’icyo biri bumufashe.”

Benshi mu bitabiriye aya marushanwa bemeza ko uyu muryango wa CARSA wabafashije cyane n’imiryango baturukamo ku bijyanye no gusobanukirwa Amahoro no gukemura amakimbirane, haba mu miryango ndetse no mu duce bakomokamo. Uruwukundo Cecile wabaye uwa mbere mu mivugo mu karere ka Kamonyi yemeje mu kiganiro n’inyarwanda.com ko aya marushanwa yamufashije byinshi harimo kuvumbura impano ye no kuyishyira ahagaragara ndetse no kugaragaza uruhare rwe mu gukemura amakimbirane no kubaka Amahoro.

MU MAFOTO DORE UKO BYARI BYIFASHE:

Abanyeshuri ba ECOSE Musambira bari babukereye n'ubwo nta gihembo babashije gutwara mu karere ka Kamonyi

Abashyitsi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa

Umuhanzi Sabin Nyandwi yaririmbye indirimbo ye yise Tube ba Mahoro b'u Rwanda, ikaba ari nayo yabaye iya mbere muri Kamonyi

Abanyeshuri bo mu kigo cya G.S Mbati bakina ikinamico yabaye iya mbere mu karere ka Kamonyi

Umuhanzi Nyandwi Sabin wabaye uwa mbere mu karere ka Kamonyi ashyikirizwa ibihembo n'umuyobozi wa CARSA

Uwurukundo Cecile wabaye uwa mbere mu mivugo mu karere ka kamonyi ashyikirizwa ibihembo

Itsinda rya G.S St. Albert Nyarubaka babye aba 2 mu ikinamico

Hari n'abafataga amafoto y'urwibutso

Abanyeshuri ba TTC Muhanga bakina ikinamico yabaye iya mbere mu karere ka Muhanga

 

Umunyamakuru Sibomana Emmanuel ukorera Radio na TV 10 akaba n'umukinnyi mu ikinamico Urunana uzwi nka Patrick yashimangiye ubuhanga bw'iri tsinda rya TTC Muhanga, anabemerera inkunga y'ibitekerezo.

Uyu musore wiga mu rwunge rw'amashuri rwa Shyogwe, yatanze ubuhamya bw'uburyo nyuma yo guhugurwa na CARSA ku buryo bwo gukemura amakimbirane byamufashije gukemura amakimbirane yari mu muryango we

Abakinnyi b'ikinamico yabaye iya mbere mu karere ka Muhanga bashyikirizwa ibihembo

Uburyo uyu mwana akiri muto, akaba yarigaragaje mu ikinamico aturutse mu kigo cya ETEL Rutobwe byashimishije benshi bemeza ko u Rwanda rufite impano

Umunyeshuri wa G.S Munyinya ahabwa igihembo cy'inkuru ishushanyije yabaye iya 3

Iki gitabo kikwereka uko wagera ku nzozi zawe cyanditswe na Olivier Biraro nicyo cyahembwe abababaye aba mbere muri buri kiciro

"Urukundo mu cyaro" niko gatabo kahembwaga ababaye aba 2

Mu bihembo bahembwe harimo n'amakayi ya Nkunda Amahoro

MU MASHUSHO, REBA PRISCILLA NYIRANSABIMANA AVUGA UMUVUGO WATSINZE MU KARERE KA MUHANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND