Ku munsi w'ejo mu masaha ya ni mugoroba nibwo habaye umutingito ukabije wumvikanye cyane mu ntara y’Uburengerazuba wibasira cyane akarere ka Rusizi uhasenya amazu, bamwe barakomereka ndetse uhitana n’ abaturage 2 bo muri aka karere.
Urubyiruko rwo muri aka karere rufatanyije na nyampinga Umutesi Afsa babyukiye mu muganda wo gufasha abasenyewe n'uwo mutingito. Uyu mutingito wasenye amwe mu mazu y’abaturage bo muri aka karere wahitanye abantu 2 abandi barakomereka.Wangije na bimwe mu bikoresho by’abaturage kubera kugwirwa n’ibikuta by’amazu. Uyu mutingito wazaga buri kanya watumye bamwe mu baturage bo muri aka karere barara hanze ahitaruye amazu yabo kubera kugira ubwoba ko ushobora kugaruka ukaba wasenya amazu akabagwira.
Nyampinga wa Rusizi Umutesi Afsa yifatanyije n'abandi muri iki gikorwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016 nibwo urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rufatanyije na Miss Rusizi Umutesi Afsa bakoze umuganda wo gufasha Murekatete Jeanne utuye mu mudugudu wa Kannyogo, Akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe nawe wagezweho n’iki kiza kikamusenyera kimwe mu gihande cy’inzu atuyemo.
Kuri ubu uru rubyiruko rwagerageje gukuramo ibinonko byasenyutse no gusana byoroheje ahashoboka mu hasenyutse. Ubuyobozi bw’uyu mudugudu bwiyemeje ko nabwo bugiye kumushakira ubundi bufasha bunamukorera n’ubuvugizi mu nzego zo hejuru dore ko uyu Murekatete Jeanne utishoboye ku buryo bufatika amaze n’igihe arwaye.
Iyi modoka nayo n'imwe mu byangijwe n'uyu mutingito
Umuhanda nawo wasadutse
Imwe mu nyubako zagezweho n'iki kiza
Nyuma yaha uru rubyiruko rukaba rukomereje mu rugo rw’umusaza Gatera nawe wasenyewe n’uyu mutingito ku buryo bukomeye. Kuri ubu ubuyobozi bw’aka Karere ka Rusizi bukaba bukomeje gukora ibarura ngo bumenye neza ibyangijwe n’uyu mutingito no kurushaho gushaka icyo bwafasha abasenyewe batishoboye.
TANGA IGITECYEREZO