RFL
Kigali

Miss Rusizi Umutesi Afsa afatanyije n'urubyiruko bakoze umuganda bafasha bamwe mu basenyewe n’umutingito

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/09/2016 12:33
5


Ku munsi w'ejo mu masaha ya ni mugoroba nibwo habaye umutingito ukabije wumvikanye cyane mu ntara y’Uburengerazuba wibasira cyane akarere ka Rusizi uhasenya amazu, bamwe barakomereka ndetse uhitana n’ abaturage 2 bo muri aka karere.



Urubyiruko rwo muri aka karere rufatanyije na nyampinga Umutesi Afsa babyukiye mu muganda wo gufasha abasenyewe n'uwo mutingito.  Uyu mutingito wasenye amwe mu mazu y’abaturage bo muri aka karere  wahitanye abantu 2 abandi barakomereka.Wangije na bimwe mu bikoresho by’abaturage kubera kugwirwa n’ibikuta by’amazu. Uyu mutingito wazaga buri kanya watumye bamwe mu baturage bo muri aka karere barara hanze ahitaruye amazu yabo kubera kugira ubwoba ko ushobora kugaruka ukaba wasenya amazu akabagwira.

Nyampinga wa Rusizi Umutesi Afsa yifatanyije n'abandi muri iki gikorwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016 nibwo urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rufatanyije na Miss Rusizi Umutesi Afsa bakoze umuganda wo gufasha Murekatete Jeanne utuye mu mudugudu wa Kannyogo, Akagari  ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe nawe wagezweho n’iki kiza kikamusenyera kimwe mu gihande cy’inzu atuyemo.

Kuri ubu uru rubyiruko rwagerageje gukuramo ibinonko byasenyutse no gusana byoroheje ahashoboka mu hasenyutse. Ubuyobozi bw’uyu mudugudu bwiyemeje ko nabwo bugiye kumushakira ubundi bufasha bunamukorera n’ubuvugizi mu nzego zo hejuru dore ko uyu Murekatete Jeanne utishoboye ku buryo bufatika amaze n’igihe arwaye.

Iyi modoka nayo n'imwe mu byangijwe n'uyu mutingito


Umuhanda nawo wasadutse

 

Imwe mu nyubako zagezweho n'iki kiza

Nyuma yaha uru rubyiruko rukaba rukomereje mu rugo rw’umusaza Gatera nawe wasenyewe n’uyu mutingito ku buryo bukomeye. Kuri ubu  ubuyobozi bw’aka Karere  ka Rusizi bukaba bukomeje gukora ibarura ngo bumenye neza ibyangijwe n’uyu mutingito no kurushaho gushaka icyo bwafasha abasenyewe batishoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • miette7 years ago
    miss ruki???? ahee aba miss bo murwanda twarabahaze! ngaho miss nyabugogo ngaho miss nyakariro ngaho miss gitikinyoni asye we!!
  • didi7 years ago
    Ubwo she nkawe ututse uyu mwana w'ymukobwa agutwaye iki? none niba aru miss rusizi abozire kuki wowe utabaye miss ,igikorwa yakoze njye ndagishimye naho wowe utukana ufite ikibazo mu mutwe bakube hafi
  • 7 years ago
    Ubwo se nkawe ututse uyu mwana w'ymukobwa agutwaye iki? none niba aru miss rusizi abozire kuki wowe utabaye miss ,igikorwa yakoze njye ndagishimye naho wowe utukana ufite ikibazo mu mutwe bakube hafi
  • 7 years ago
    wowe Miette urarwaye. Ishyari.com
  • Bena7 years ago
    wowe Miette urarwaye kandi ishyari ryarakurenze.





Inyarwanda BACKGROUND