RFL
Kigali

UR- Huye: imyiteguro yo gutora Nyampinga uzasimbura Miss Isimbi Abiellah umaranye ikamba imyaka 4 igeze kure

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2016 11:07
1


Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye Campus) nyuma y’imyaka ine idatora nyampinga, kuri ubu igiye gutora umukobwa uhiga abandi uburanga n’umuco, ndetse magingo aya imyiteguro y’iki gikorwa ikaba irimbanyije ku buryo isa naho igeze k’umusozo.



Miss UR Huye 2016, umukobwa uhiga abandi uburanga n’ubuhanga, azatorwa hagendewe cyane cyane ku muco nyarwanda kuko abategura iri rushanwa bavuga ko bashaka kuwimakaza muri iyo kaminuza ndetse icyo gikorwa kikazajya gikorwa buri mwaka nyuma y’ubusabe bw’abanyeshuri batandukanye biga muri UR Huye. Iki gikorwa bagikoze kandi mu rwego rwo kongera gushyushya imyidagaduro yo mu karere ka Huye no muri Kaminuza by'umwihariko kuko mbere bagitora ba Nyampinga, muri Kaminuza no muri Huye ngo ni yo nkuru iryoshye yabaga irimo kuvugwa cyane bityo bakaba bashaka kugaruka muri ibyo bihe.

 

Miss Isimbi Deborah Abiellah

Hano ni mu bukwe bwa Miss Isimbi Deborah kuri ubu wamaze no kwibaruka imfura ye

Nyampinga uzatorwa azasimbura Miss Isimbi Deborah Abiellah umaze imyaka ine yambaye ikamba ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR-NUR) kuri ubu wamaze kubaka urugo ndetse akaba yaribarutse imfura ye. Root of culture iyoborwa na Hodal Bizimungu na mugenzi we witwa Nshimiyimana Elie Pathos ni ryo tsinda riri gutegura aya matora ya Miss UR Huye 2016.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiye abanyeshuri bashaka guhatanira iri kamba bakaba basabwa kwiyandikisha binyuze kuri internet (Online Application). Iki gikorwa cyo kwiyandikisha kikaba cyitezwe kurangira tariki 14 Ukuboza 2016, abaziyandikisha bakazaba bahatanira iri kamba mu birori byitezwe ko bizabera ku kicaro cy’iri shuri i Huye ku matariki azajya hanze vuba aha.


miss ur huyeNgayo nguko kwiyandikisha bizarangira tariki 14 Ukuboza 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Mureke dushyigikire Umuco nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND