RFL
Kigali

Umwirabura wa mbere wabaye nyampinga muri Alabama ababajwe n’uwishwe azira kurasa abapolisi I Dallas

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2016 17:08
1


Mu gihe umwuka utameze neza hagati y’abirabura n’abazungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse ku kuraswa kw’abapolisi i Dallas, Kalyn Chapman James wabaye nyampinga wa Leta ya Alabama we ngo asanga uwarashe abapolisi i Dallas yarapfuye azira amaherere.



Uyu Kalyn yabaye nyampinga wa Alabama mu mwaka wa 1993, ndetse ni we mwirabura wa mbere wari ubashije kwegukana iri Kamba, kuri we ngo nta gahinda afitiye imiryango y’abapolisi barasiwe i Dallas ubwo bari bacunze umutekano mu myigaragambyo yakorwaga hamaganwa iyicwa ry’abirabura baraswaga ubutitsa n’abapolisi b’abazungu. Yongeraho kandi ko uwarashe abo bapolisi 5 yapfuye azira ubusa akavuga ko ahubwo yabaye umumaritiri (martyr) cyangwa se umuntu wapfuye azira imyemerere ye.

BLM

Yabaye nyampinga wa Alabama muri 1993

Mu nkuru ya TMZ, ngo uyu mugore wabaye nyampinga kandi avuga ko ibyo yatangaje mu mashusho yifashe bitagamije kwerekana ko ashyigikiye akarengane n’ubugizi bwa nabi, ngo ahubwo ni uko ibyabaye ari ikimenyetso cy’uko abirabura bo muri Amerika nta kizere bagifitiye inzego z’ubutabera ku birebana n’ihohoterwa bakorerwa, bikaba ari nabyo byatumye Micah X Johnson agerageza kwihorera igihe yarasaga abapolisi 5 bakahasiga ubuzima.

Mu marira menshi, Kalyn Chapman James avuga kandi ko ahamya ko atari we wenyine utekereza gutyo, akavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora ku iyicwa ry’abirabura bagwa mu maboko y’abapolisi b’abazungu. Micah warashe I Dallas ngo yatangaje ko yari agamije kwica abazungu cyane cyane b’abapolisi. Micah Xavier Brown niwe mudahusha warashe abapolisi 5 i Dallas, yabaye umusirikare wa Amerika ndetse ngo yakuze akunda ibijyanye no gucunga umutekano, yanarwanye intambara muri Afganistan.

Mu gihe abapolisi bageragezaga kumwinginga ngo ave aho yari yahungiye nyuma yo kurasa nawe akaza kuraswa, ngo Johnson yarabasekaga cyane akiririmbira ababaza umubare w’abo yishe ndetse ngo mbere yo gupfa yakoresheje amaraso ye yandika inyuguti RB kugeza ubu hakaba hataratahurwa icyo yashakaga kuvuga.

BLM

Micah yakoze ikimenyetso gisobanura 'imbaraga z'abirabura'

Ikindi ngo ni uko muri icyo gihe bageragezaga kumwinginga yatangaje ko yifuza kuvugishwa n’abapolisi b’abirabura gusa. Bananiwe kumvikana, inzego z’umutekano zakoresheje irobo zimutega igisasu giturika ari nacyo cyamuhitanye akaba yaratabarutse afite imyaka 25 ndetse kugeza ubu hakaba hari abirabura bamufata nk’intwari.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me7 years ago
    ni intwari rwose





Inyarwanda BACKGROUND