RFL
Kigali

Umutoni Ariane wize ubwubatsi ari kwiteza imbere abikesheje inkweto afunikisha ibitenge

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/08/2016 11:20
2


Umutoni Ariane ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko. Akiri mu mashuri yisumbuye, yajyaga akora ubugeni, agafunika inkweto zo kwambara akoresheje ibitenge none ubu asigaye abikora nk’umwuga kandi ateganya kubyagura akabirenza umupaka.



Ariane avuga ko akiga mu mashuri yisumbuye aribwo yatangiye kujya afunika inkweto yambaraga. Yafataga inkweto zisanzwe akazifunikisha ibitenge. Akirangiza amashuri yisumbuye nibwo yagize igitekerezo cyo kubikora ku nkweto ndende(mbere yabikoraga ku nkweto ziciye bugufi) kugira ngo bimuteze imbere.

Amafaranga yahabwaga n’ababyeyi yarayizigamiraga bityo aba ariyo yifashisha mu gutangiza umushinga we muri uyu mwaka wa 2016. Kugira ngo urukweto arushyire ku isoko, Ariane arangura inkweto mu isoko, akagura ibitenge na cole yo kuzifatisha, ubundi agafatanya n’umudozi bakazihindura. Si inkweto gusa kuko Ariane anakora ibikapu bikoze mu bitenge biba bisa n’inkweto akora.

Nubwo akora ubugeni n'ubudozi, mu mashuri yisumbuye Ariane yize ubwubatsi(construction) mu kigo cya Saint Joseph le Travailleur riherereye mu Karere ka Nyarugenege mu Mujyi wa Kigali, aharangiza muri 2014. Gukora ubugeni, avuga ko yabyize yifashishije internet , abikomoye ku bana bo mu gihugu cya Ghana.

Inkweto

Inkweto

Inkweto Ariane ashyira ku isoko nyuma yo kuzifunikisha ibitenge

Akora n'ibikapu

Akora n'ibikapu biba bijyanye n'inkweto yakoze

Gutangira byari bigoye ariko abona imbere ari heza

Ariane yemeza ko mu myaka 2 yamaze yicaye, yari afite igitekezo cyo kwikorera ,ubugeni akabugira umwuga wamutunga. Gusa ngo yakunze kugorwa no kubona ubushobozi bwo gutangiza umushinga we kuko amafaranga yari afite yari akiri makeya. Muri uyu mwaka nibwo yagwije igishoro, atangira kudoda inkweto ashyira ku isoko.

Kuva tariki 27 Nyakanga kugeza tariki 11 Kanama nibwo i Kigali haberaga imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka(Expo 2016). Ariane ni umwe mu rubyiruko rwamurikaga ibikorwa rukora. Aha niho ahera avuga ko ejo h’ubucuruzi bwe ari heza.

Ati “Kwitabira Expo 2016 iba irimo n’abacuruzi bakomeye byampaye icyizere binanyereka ko mu gihe kizaza nzagera kure. Ubundi gucika intege niwo mwanzi wo gutera imbere ariko ubu ndakataje kugeza ubwo ibicuruzwa byanjye nzajya  mbasha kubirenza umupaka w’u Rwanda.

Kuba abantu barakunze ibicuruzwa bye ndetse abenshi bakanamutera imbaraga zo gukomeza nabyo byamufashije kongera umuvuduko mu kazi ke. Kugeza ubu ibicuruzwa bye biboneka kuri Hotel Lambada iherereye ku Gisenyi hafi y’i Kivu ndetse n’i Kigali ku Muhima muri metero 300 uvuye kuri Chic House.

Inama agira bagenzi be b’urubyiruko bacika intege zo  gutangira kwikorera kubera kubura  igishoro ni uko badakwiriye gusuzugura amafaranga ayo ariyoi yose ahubwo bagakomeza kwizigama ndetse bagasaba ubufasha.

Ati “Inama ni ukudacika intege  nubwo yaba igicero cya 50 ,urayabika ukigomwa byinshi, yazagwira ugatangiza umushinga wahoranye mu nzozi zawe. Indi nama ni ugushaka uburyo utangira mu bushobozi bwawe, hanyuma ukareba uwo usaba ubufasha ariko byibuze umwereka icyo ufite.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ndakubona!!!!
  • rpw7 years ago
    Yr number plz





Inyarwanda BACKGROUND