Kuva tariki ya 1 Kanama 2016 mu Rwanda haberaga iserukiramuco nyafurika ry’imbyino rizwi ku izina rya Fespad. Ubwo iri serukiramuco ryasozwaga kuri uyu wa 4 Kanama 2016, muri aka karere ka Nyanza abaturage bafunze imihanda bashaka gushungera ibirori byaberaga mu karere kabo.
Uyu mutambagiro wazengurutse hafi umujyi wose wa Nyanza wasorejwe i Nyanza i Bwami cyangwa mu Rukari. Ni umutambagiro wakozwe n’urubyiruko rwo muri aka karere, abayobozi ndetse n’abaturage b’akarere ka Nyanza bafatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’abayobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Uko bakoraga umutambagiro mu byishimo byinshi abari bari muri uyu mutambagiro banyuzagamo bagahagarara bakanyurizaho abari mu nzira nko kubavumbya babateguza ibigiye kubera mu Rukari i Nyanza dore ko ariho urugendo rwari gusorezwa.
Fespad yatangiriye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Kanama ikomereza i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuya 2 Kanama, tariki ya 3 Kanama berekeje i Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba,na Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba naho kuri uyu wa 4 Kanama bakaba basoje i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Andi mafoto:
Abamotari baherekeje imodoka kuva ziri ku muhanda mu kagari wa Kigali-Huye barinda binjira mu mujyi wa Nyanza
Imodoka zari zirimo abagiye gusoza Fespad
Abaturage babaye benshi bafunga umuhanda bashungeraMinisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne (ukenyeye) yifatanyije n'abandi muri uyu mutambagiro
Byageraga hagati bakiyerekanira mu muhanda hagati mu rwego rwo kumara amatsiko abatari bubashe kugera mu Rukari (aha ni abahagarariye Senegal)
Mu muhanda hagati abayobozi banyuranye n'abaturage bihera ijisho ibi birori
Abari bahagarariye Egypt nabo bakanyujijeho mu muhanda
Abari bahagarariye u Rwanda nabo ntibatanzwe kunyurizaho abatuye i Nyanza
Abaturage bishimiye cyane imyiyereko y'abari bahagarariye Congo
Bakigera i Nyanza mu Rukari bakiriwe n'umurishyo w'ingoma ndetse n'intore zabitojwe zirabakira bya kinyarwanda
Barangajwe imbere na Minisitiri Uwacu Julienne batambagijwe i Bwami berekwa inka z'inyambo umwihariko wa Nyanza
Abaturage ba Nyanza nta rungu bagize kuko abahanzi bo muri iyi minsi babafashije kwizihirwa aha ni Senderi ataramiye abari mu Rukari batagiye mu mutambagiro
Usibye Senderi, Patrick Nyamitari, Mani Martin na Intore Tuyisenge nabo bataramiye abari aho mbere yuko abari mu mutambagiro bahagera
Bakigera i Nyanza bahise banzika igitaramo aha abanya Egypt babyinisha abayobozi
Intore zihamiriza mu gitaramo cyo gusoza Fespad
Inkumi z'i Rwanda zishayaya mu gitaramo cyo gusoza Fespad
Mu ijambo rikubiyemo gushima abitabiriye bose rigashimira abanyarwanda uburyo bitwaye Min. Uwacu Julienne yashoje Fespad ku mugaragaro
TANGA IGITECYEREZO