RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Liliane Kalima yagaragaye muri New York Fashion Week 2017–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2017 9:06
0


Lliane Kalima ni umunyarwandakazi ukomoka mu karere ka Nyamata kuri ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa byari byavuzwe cyane ko ari umwe mu bakobwa bamurika imideri bazigaragaza muri New York Fashion Week 2017, kuri ubu iri murikamideri riri kugana ku musozo aho nawe yarigaragayemo.



New York Fashion Week ni ibirori byo kumurika imideri bikomeye biba ku Isi, ikaba yitabirwa n’abakobwa b'abahanga mu kumurika imideri bafite impano kandi b'abanyamwuga. Uyu munyarwandakazi Liliane Kalima uherutse kwemerera Inyarwanda.com ko yamaze kubigira umwuga kuri ubu ni umwe mu bamuritse imideri muri New York Fashion Week 2017.

Liliane Kalima yavutse ku wa 12 Mutarama mu mwaka 1994 avukira i Nyamata mu Rwanda, ubu akaba atuye mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).Ku ndeshyo ya 6"00 ft (1m83) ndetse n’urukundo rudasanzwe yakundaga ibijyanye n’imideri (Fashion) byamufashije cyane kwinjira ku isoko ry’imideri muri USA dore ko yabitangiye afite imyaka 21 y’amavuko.

Kalima yageze muri Amerika afite imyaka 15 aho yaragiye kwiga ndetse no kugerageza amahirwe mu bijyanye n’imikino ya Basketball na Volleyball. Kuri ubu uwagiye agiye kwiga ndetse akanagerageza amahirwe mu mikino inyuranye ni umunyamideri wabigize umwuga wanagaragaye muri New York Fashion Week 2017 igomba kurangira kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017 dore ko yatangiye tariki 7 Nzeri 2017.

REBA AMAFOTO:lilianelilianelilianelilianelilianelilianeLiliane Kalima umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu kumurika imideri

AMAFOTO: Social Media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND