RFL
Kigali

Umunyarwandakazi aracyari mu ba mbere mu irushanwa yo gushakisha uhiga abandi uburanga muri Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/11/2016 19:20
7


Kuva tariki 16 Nyakanga 2016 abakobwa bo muri Afurika batangiye kwiyandikisha ngo bazabashe kwinjira mu irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga kuri uyu mugabane. U Rwanda muri aya marushanwa ruhagarariwe na Kaneza Lynka ukomeje kuza mu bambere ukurikije amajwi yo kuri internet.



Kaneza Lynka Amanda yabaye umunyamideri wa mbere mu Rwanda nyuma yuko yahize abandi muri Rwanda Super Model 2015. Uyu munyamiderikazi akaba yarinjiye muri iri rushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika, amarushanwa yitwa ‘Most Beautful Queen in Africa’ aho ari kwitwara neza dore ko ari uwa 2 mu bandi bakobwa 51 bahagarariye ibihugu mirongo itanu na bibiri byo ku mugabane wa Afurika byitabiriye iri rushanwa n’amajwi 574 akaba arusha uwa gatatu amajwi 24 yonyine dore ko umukobwa wo muri Mauritius wa Gatatu afite amajwi 550, aha uwa mbere akaba ari umukobwa wo mu gihugu cya Tanzania n’amajwi ibihumbi 2918 .

lynkaKaneza Lynka Amanda uri muri iri rushanwa

Gutora no guha amahirwe umukobwa ushyigikiye ni ukujya ku rukuta rwa Instagram rw’iri rushanwa ukareba ahari idarapo ry’igihugu cyawe ugakunda ‘Like’ ifoto iriho ariko wabanje gukurikira uru rukuta kugira ngo wemeze neza ijwi ryawe mu gihe amatora yo kuri internet azarangira tariki 30 Ugushyingo 2016 , amarushanwa ya nyuma akazabera muri Nigeria muri Mutarama 2017 aho aba bakobwa uko ari 52 bazahatanira imbonankubone imbere y’akanama nkemurampaka.

KANDA HANO UKOMEZE GUTORA KANEZA LYNKA AMANDA UHAGARARIYE U RWANDA MURI AYA MARUSHANWA

Ibihembo bigenewe uzahiga abandi muri aya marushanwa ni Miliyoni imwe y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria,Imodoka nshya, Kwemererwa urugendo muri Asia, umwaka wose yitabwaho n’inzobere mu kwita ku ruhu.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hh7 years ago
    Vuga Umurundikazi apana umunyarwanda.
  • Kiki7 years ago
    Uyumwana numurundikazi
  • kassa7 years ago
    umurundi ahagarira gute urwanda ?
  • 7 years ago
    kuberako se yavukiye i Burundi?? ubu nanjye abanjye bazareke kwitwa abanyarwa bitwe abanyamerica kuko ariho bavukiye ?? iyo ni mico mibi
  • 7 years ago
    Uyu mukobwa ni mwiza kabisa. Ariko nari nzi ko ari umurundikazi.
  • barabwiriza joseph7 years ago
    hi
  • nana nancy7 years ago
    asa nka rihanna





Inyarwanda BACKGROUND