RFL
Kigali

Umunyarwanda wari uri mu irushanwa rya ASFA 2017 yatashye amara masa.

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/12/2017 15:27
0


Ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2017 ni bwo hamenyekanye urutonde rw’abazahatanira ibihembo muri Abryanz Style and Fashion Awards (ASFA) 2017, mu byiciro byinshi u Rwanda rwari rufitemo umuntu umwe wenyine uri mu bahatanira ibihembo. Ibi bihembo byatanzwe kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017.



Irushanwa rya Abryanz Style & Fashion Awards rihuza abanyamideli n’abandi bafite aho bahuriye nabyo mu marushanwa baba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Umwaka ushize wa 2006 abanyarwanda babiri begukanye ibihembo harimo kompanyi ifotora ya NIB ndetse na Claudine Utuje Mwangachuchu watsinze mu cyiciro cy’ukora Make up.

ASFA

Ibihembo bya ASFA 2017 byatanzwe kuwa gatanu ushize

Muri uyu mwaka hahatanye umunyarwanda umwe rukumbi akaba  umunyamakuru wa CNBC George Ndirangu wagaragaye mu cyiciro cy’abanyamakuru bambara neza bakaberwa muri Afurika (Best dressed male media personality) akaba ari we wahataniraga kwegukana iki gihembo byatanzwe tariki 8 Ukuboza 2017 muri Kampala Serena Hotel. Gusa ku bw’amahirwe make, George Ndirangu ntiyatsindiye ibi bihembo yahatanaga n’abindi byamamare 5 bitandukanye. Icyiciro yarimo cyegukanywe na Jamal Gaddafi wo mu gihugu cya Kenya.

ASFA

George Ndirangu umunyarwanda umwe rukumbi wari uri mu irushanwa rya ASFA

Abatsindiye ibihembo bya ASFA mu byiciro bitandukanye

Asfa

ASFA

ASFA

ASFA

ASFA

Icyiciro cya Best Dressed Male Media Personality cyarimo George Ndirangu cyegukanwe na Jamal Gaddafi wo muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND