Muri iyi myaka ya vuba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bakunze kurangiza irushanwa bagahatanira gushyira mu bikorwa imihigo baba bahigiye abanyarwanda, iki nicyo gikorwa Umunyana Shanitah, Uwase Ndahiro Liliane ndetse na Ingabire Belinda bakoze ubwo basuraga ishuri rya Kagarama Secondary School.
Muri uru ruzinduko rw'aba bakobwa bihurije hamwe bari bagiye kwigisha abanyeshuri bimwe mubyari bigize imishinga yabo, aha Ingabire Belinda akaba yari agiye kuganira n'urubyiruko muri gahunda ye yari yarihaye ya "youth 4 youth" gahunda y'urubyiruko ruganiriza urundi rubyiruko ku buzima bwa buri munsi. Umunyana Shanitah we yigishaga urubyiruko kuri gahunda ya "Cashless Policy" cyangwa se gahunda yo kutagendana amafaranga ndetse na Uwase Ndahiro Liliane wakanguriye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.
Iki ni igikorwa aba bakobwa bakoze ku wa Gatatu 7 Ugushyingo 2018 aha aba bakobwa bahisemo kwihuriza hamwe bakaba bari bagiye kuganiriza urubyiruko rwiga muri iri shuri rya Kagarama Secondary School mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo bahigiye abanyarwanda ubwo biyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 nubwo aba batatsinze.
Aha twibukiranye ko Umunyana Shanitah yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda2018, mu gihe nyampinga Uwase Ndahiro Liliane we yari yegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kubana nabandi babanye mu irushanwa, naho Ingabire Belinda we akaba yari yitabiriye iri rushanwa ndetse agira namahirwe yo kugera mu mwiherero nubwo nta kamba yegukanye.
Aba bakobwa bakigera mu kigo cya Kagarama Secondary School
Abanyeshuri bari bitabiriye ari benshi
Umunyana Shanitah na Ingabire Belinda
Uwase Ndahiro Liliane yakanguriye abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge
Ingabire Belinda
TANGA IGITECYEREZO