Umunyarwandakazi ukora ibijyanye no kumurika imyenda (modeling), Happy Jacqueline Umurerwa wibera mu gihugu cya Canada yatangaje ko umwamikazi Gicanda bafitanye isano rya hafi.
Umunyamiderikazi Happy Umurerwa Jacqueline abinyijije ku rukuta rwe rwa Facebook mu magambo y’icyongereza yagize ati ”In case you don't know my history and where I come from. Rosalie Gicanda, last Queen of Rwanda she was my gran gran grandmother” Ugenekereje mu Kinyarwanda uyu munyamiderikazi yagize ati”Ushobora kuba utari uzi amateka yanjye, utazi aho nkomoka. Rosaliya Gicanda umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yari umubyeyi wa nyogokuruza wanjye.”
Amagambo y'uyu munyamideri ahamya ko afitanye isano ya hafi n'umwamikazi Gicanda
Happy Umurerwa, yamamaye ubwo yashyirwaga ku gifuniko cy’ikinyamakuru gikomeye muri Amerika kitwa (Glassbook )ku inomero yacyo yiswe imvange “Mix Up (mu cyongereza)”, uburyo agaragara mu mafoto akaba agereranywa n’umuririmbyikazi, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamidelikazi w’umunya-Jamaica Grace Jones.
Umunyamiderikazi Happy Umurerwa Jacqueline
Happy Jacqueline Umurerwa ni umunyamidelikazi wabigize umwuga (professional model), ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada. Yavukiye mu Rwanda, mu ntara y’amajyepfo ariko kuri ubu akaba atuye muri Canada, aho akora akazi ko kumurika imideli, akaba ahagarariwe n'ikigo cya Next Model cy'i Toronto muri Canada.
TANGA IGITECYEREZO