RFL
Kigali

Umunyamiderikazi Umurerwa Jacqueline yatangaje ko afitanye isano ya hafi n’umwamikazi Gicanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/07/2016 17:20
22


Umunyarwandakazi ukora ibijyanye no kumurika imyenda (modeling), Happy Jacqueline Umurerwa wibera mu gihugu cya Canada yatangaje ko umwamikazi Gicanda bafitanye isano rya hafi.



Umunyamiderikazi Happy Umurerwa Jacqueline abinyijije ku rukuta rwe rwa Facebook mu magambo y’icyongereza yagize ati ”In case you don't know my history and where I come from. Rosalie Gicanda, last Queen of Rwanda she was my gran gran grandmother” Ugenekereje mu Kinyarwanda uyu munyamiderikazi yagize ati”Ushobora kuba utari uzi amateka yanjye, utazi aho nkomoka. Rosaliya Gicanda umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yari umubyeyi wa nyogokuruza wanjye.”

happy

Amagambo y'uyu munyamideri ahamya ko afitanye isano ya hafi n'umwamikazi Gicanda

Happy Umurerwa, yamamaye ubwo yashyirwaga ku gifuniko cy’ikinyamakuru gikomeye muri Amerika kitwa (Glassbook )ku inomero yacyo yiswe imvange “Mix Up (mu cyongereza)”, uburyo agaragara mu mafoto akaba agereranywa n’umuririmbyikazi, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamidelikazi w’umunya-Jamaica Grace Jones.

happy

Umunyamiderikazi Happy Umurerwa Jacqueline

Happy Jacqueline Umurerwa ni umunyamidelikazi wabigize umwuga (professional model), ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada. Yavukiye mu Rwanda, mu ntara y’amajyepfo ariko kuri ubu akaba atuye muri Canada, aho akora akazi ko kumurika imideli, akaba ahagarariwe n'ikigo cya Next Model cy'i Toronto muri Canada.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    abazi amateka mutubwire ibya Gicanda, naheruste atarigeze abyara umwana numwe ku buryo yaba afite abuzukuru kandi ntiyari namukuru cyane ku buryo yaba yarabyaye yaba yari ari nyirakuruza, mutubarize Pasteur Mpyisi nabonye ibyibwami abizi cyane . Murakoze.
  • 7 years ago
    This lady studied at Nyamata High School in 1997.
  • ngira 7 years ago
    nanjye nikombizi ntiyabyaye kdi ntiyari anashaje cyane kereka niba yari murumuna wa nyirakuruza wuwo mukobwa!
  • 7 years ago
    Uyu muswa wo mu ikorosi ryo ku Mukoni i butare yaretse kubeshya abatamuzi koko!!!! Gicanda ntaho muhuriye ibyawe byose turabizi!!! Ngo uri umunyamideri? Uko wavuye ino nukobwageze aho turakuzi? Ese wa mwana wawe nawe waramujyanye?
  • ngayaberura eria7 years ago
    uyu munyamideri ndabona naho ahuriye nuyu mwamikazi
  • samuel7 years ago
    arabeshya,gicanda ntiyigez'abyara
  • Hermani7 years ago
    Uyu nawa araje yiconstipe adushyireho nka babandi biyitiriraga stromae, amaze kubakatira barapowa.
  • Akeza7 years ago
    Nzakubariza umwami kigeli turaturanye Washington DC. Azatubwira amateka menshi.
  • Yumvikanye7 years ago
    Ejo bundi sinzi umuyobozi wavuzeko bamubeshyeye ubwoko, none nuyu nawe ati mfitanye amasano nabantu b'ibwami,...Nyamara igihe kirageze ngo turebe uko buri munyarda yakwisubiza agaciro
  • Yumvikanye7 years ago
    Ejo bundi sinzi umuyobozi wavuzeko bamubeshyeye ubwoko, none nuyu nawe ati mfitanye amasano nabantu b'ibwami,...Nyamara igihe kirageze ngo twisubize agaciro
  • bwiza bwa mashira7 years ago
    Birororoshye kubibara: uyu mukobwa tumuhe 20ans, nyina tumuhe 50ans, nyirakuru umuhe 80ans, nyirakuruza tumuhe 110ans, nyina wa nyirakuruza ubwo we yagira 140ans. Feue Gicanda,Her Majesty the Queen, yishwe muri 1994, hashize 22ans, ubwo yakabaye yari afite autour de 140-22=118ans!!! Ese nibyo??? Logiquement kumenya ukuri k'uyu mukobwa nyibigoye...!!!! Murakoze.
  • nkunda7 years ago
    Gicanda never bore a child so may she is a relative
  • 7 years ago
    Ntakabeshye turamuzi, ubu se yibwira ko tumwibagiwe ra
  • 7 years ago
    so what
  • OG7 years ago
    This lady studied at Nyamata High School in 1997
  • Kayitesi 7 years ago
    Happy twariganye Nyamata High School 1997
  • Matayo7 years ago
    Arabeshya uwo mukobwa,gicanda ntabwo yabyaye. iyo aba akiriho ntabwo yari kuba arengeje imyaka 90. uwo mukobwa arashaka kwa attira l'attention du public gusa
  • Gahga7 years ago
    Uyu ni semuhanuka ndabarahiye,, Ngo inde? Gicanda se wa ngegera we yigeze Abyara? Muzajya muza mutwifatira uko mushaka mugira ngo turi injiji zo kutamenya amateka y igihugu cyacu? Iyo uza kuvuga ko uri imwuzukuruza wa Semuhanuka aho ho twari kubyemera ntawe uburanye.
  • kiki7 years ago
    Ariko biragaragara ko abanyarwanda cyane abakiri bato dufite imyunvire mike kumasano, niba yavuzeko ari nyina wanyirakuruza nukuvuga ko hacaho nyina wuyumukobwa, hakaza nyina wanyina hakaza nyina wanyina wanyina ngendekereje mururimi rwubu kugirango twunvikane, ntakidashoboka kuko niba nibuka neza bavuzeko gicanda yitaba imana yarafite 86 ngirango sinibuka neza, ubwo wongeyeho 22yrs after genocide ni 108 kuki se ataba we? hanyuma wowe umutuka buriya ntumuhoye ubusa yandangagaciro se uyitaye hehe urahemutse nubwo nange ntari miseke igoroye, ese mbabanyokowanyu ntaba ari nyoko? ese nyogokuru wawe afite murumuna we cyangwa mukuru we ntiyaba ari nyogokuru nawe? kuki se muvuga ko gicanda atabyaye?mumasano niko babyita uretse nabo banavukana numwinjira wa nyoko babura uko babyita bakamwita sowanyu murwego rwo kumwubaha nkanse kuba nyina wabo wa nyirakuruza, birababaje dukwiye kwigishwa.
  • lily7 years ago
    okay





Inyarwanda BACKGROUND