Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016 Kaneza Lynka Amanda umunyamideri uhiga abandi mu Rwanda mu kumurika imideri ari mu bitaro nyuma y’uburwayi butunguranye.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari umaze kubona aya makuru yifuje kuganira n’uyu munyamiderikazi maze ku murongo wa telefone atangira amubaza uko amerewe. Kaneza Lynka Amanda yatangiye agira ati ”Ndaho bari kunyitaho natangiye imiti nshobora kuza gukira vuba.” Uyu munyamiderikazi urwariye ahazwi nko kwa Kanimba yabwiye Inyarwanda.com ko abaganga basanze arwaye malariya na Typhoid. Iyi ndwara ikaba yaramufashe ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016.
Kaneza Lynka Amanda arembeye kwa Kanimba
Kaneza Lynka Amanda ni we munyarwandakazi uhagarariye igihugu cy'u Rwanda mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga ku mugabane wa Afurika, amarushanwa azabera muri Nigeria mu kwezi kwa Mutarama 2017, uyu mukobwa akaba akomeje gutorwa binyuze ku rukuta rwa Instagram rw’iri rushanwa dore ko amatora azarangira kuri 30 Ugushyingo 2016.
TANGA IGITECYEREZO