RFL
Kigali

Umunya Nigeria Frances Udukwu yatorewe kuba Miss Africa USA 2015-2016, Grace Bizuru aba Miss Rwanda USA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2015 13:57
5


Irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza ryahuje abakobwa 28 b’abanyafrika baba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nyampinga wa Nigeria Frances Udukwu niwe wambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga asimbura Meron Wudneh wo muri Ethiopia wabaye Miss Africa USA 2014.



Kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu muhango wabereye mu mujyi wa Silver Spring muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Frances Udukwu yatsindiye kuba Miss Africa USA 2015 mu gihe umunyarwandakazi Bizuru Grace wari muri iri rushanwa atabashije gutsindira iryo kamba ariko akaba ariwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Rwanda USA 2015) kuko ariwe munyarwandakazi rukumbi witabiriye iri rushanwa.

Miss Africa USA

Miss Africa USA 2015- 2016 Frances Udukwu wo muri Nigeria(iburyo)

Miss Gasaro Grace

Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace Bizuru nyampinga w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Usibye umunya Nigeria Frances Udukwu wabaye Miss Africa USA 2015, abandi bakobwa batanu batsindiye kuba ibisonga bye hari, Fatoumata Nyampinga wari uhagarariye  Guinea wabaye igisonga cya mbere, uwari ahagarariye Ghana yabaye igisonga cya kabiri. Ba nyampinga baje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu ni abakobwa bari bahagarariye Cameroon na Senegal.

Frances Udukwu

Miss Africa USA 2015, Frances Udukwu akimara gutsindira iki kamba yabanje gushima Imana

Miss Grace Gasaro Bizuru wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza ryahuje abakobwa bo muri Afrika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko nyuma yo kuba Miss Rwanda USA 2015, azaza mu Rwanda agakomeza umushinga yatangiye witwa Africa’s Girls Power(Imbaraga z’umukobwa w’umunyafrika) ugamije gufasha abakobwa batishoboye akabafasha kwiteza imbere.  

Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace afite gahunda yo gufasha abana b'abakobwa bahuye n'ibibazo mu buzima

Miss Gasaro Grace w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko abakobwa batishoboye azaheraho afasha ari abahuye n’ibibazo bitandukanye nko guhohoterwa, gufatwa ku ngufu, ubukene, abashyingiwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi bafite ubwenge ariko babayeho nabi bafite ubwenge ariko bakabura umuntu wabagira inama z’ibyo bakora bikabateza imbere.

Grace Gasaro

Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace

Izo ni zimwe mu ngamba Bizuru Grace yari afite kuzageraho nyuma yo kuba Miss Africa USA ariko kandi n’ubwo atatsindiye uwo mwanya, avuga ko azagerageza kubikora mu izina rya Nyampinga w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Rwanda USA) kuko ariwe wambaye iryo kamba nyuma yo kuba ariwe munyarwandakazi gusa witabiriye iryo rushanwa ry'ubwiza.

Miss Africa USA

Miss Africa

Frances Udukwu Miss Africa USA 2015

Miss Africa USA

Miss Africa

Frances Udukwu, Miss Africa USA 2015


Miss Africa USA 2014, Meron Wudney (hagati) wo muri Ethipia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zuzu8 years ago
    Ko mbona batwibye aba Nigeria!!!!!
  • manirakiza abdou8 years ago
    kbs umukobwa wacu afite intego nziza ni abazabikora turamushigikiye
  • manirakiza abdou8 years ago
    kbs umukobwa wacu afite intego nziza ni abazabikora turamushigikiye
  • 8 years ago
    Ariko se bariya bazi kureba? Uwacu arabahiga boseeee. Sinzi icyo bakurikije kuko uwacu ni sans défaut kabisa cga wenda n'uko bazira abanyRda, bazanyemo simpathie bitewe na...
  • mugisha David8 years ago
    Ndifuza ko mwatu bwira amakuru ya rider man





Inyarwanda BACKGROUND