Irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza ryahuje abakobwa 28 b’abanyafrika baba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nyampinga wa Nigeria Frances Udukwu niwe wambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga asimbura Meron Wudneh wo muri Ethiopia wabaye Miss Africa USA 2014.
Kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu muhango wabereye mu mujyi wa Silver Spring muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Frances Udukwu yatsindiye kuba Miss Africa USA 2015 mu gihe umunyarwandakazi Bizuru Grace wari muri iri rushanwa atabashije gutsindira iryo kamba ariko akaba ariwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Rwanda USA 2015) kuko ariwe munyarwandakazi rukumbi witabiriye iri rushanwa.
Miss Africa USA 2015- 2016 Frances Udukwu wo muri Nigeria(iburyo)
Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace Bizuru nyampinga w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Usibye umunya Nigeria Frances Udukwu wabaye Miss Africa USA 2015, abandi bakobwa batanu batsindiye kuba ibisonga bye hari, Fatoumata Nyampinga wari uhagarariye Guinea wabaye igisonga cya mbere, uwari ahagarariye Ghana yabaye igisonga cya kabiri. Ba nyampinga baje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu ni abakobwa bari bahagarariye Cameroon na Senegal.
Miss Africa USA 2015, Frances Udukwu akimara gutsindira iki kamba yabanje gushima Imana
Miss Grace Gasaro Bizuru wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza ryahuje abakobwa bo muri Afrika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko nyuma yo kuba Miss Rwanda USA 2015, azaza mu Rwanda agakomeza umushinga yatangiye witwa Africa’s Girls Power(Imbaraga z’umukobwa w’umunyafrika) ugamije gufasha abakobwa batishoboye akabafasha kwiteza imbere.
Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace afite gahunda yo gufasha abana b'abakobwa bahuye n'ibibazo mu buzima
Miss Gasaro Grace w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko abakobwa batishoboye azaheraho afasha ari abahuye n’ibibazo bitandukanye nko guhohoterwa, gufatwa ku ngufu, ubukene, abashyingiwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi bafite ubwenge ariko babayeho nabi bafite ubwenge ariko bakabura umuntu wabagira inama z’ibyo bakora bikabateza imbere.
Miss Rwanda USA 2015, Gasaro Grace
Izo ni zimwe mu ngamba Bizuru Grace yari afite kuzageraho nyuma yo kuba Miss Africa USA ariko kandi n’ubwo atatsindiye uwo mwanya, avuga ko azagerageza kubikora mu izina rya Nyampinga w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Rwanda USA) kuko ariwe wambaye iryo kamba nyuma yo kuba ariwe munyarwandakazi gusa witabiriye iryo rushanwa ry'ubwiza.
Frances Udukwu Miss Africa USA 2015
Frances Udukwu, Miss Africa USA 2015
Miss Africa USA 2014, Meron Wudney (hagati) wo muri Ethipia
TANGA IGITECYEREZO