RFL
Kigali

Umuntu agira ubuntu, ubumuntu bukaganza – Ubumuntu Arts Festival

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/07/2015 10:47
0


Ubumuntu Arts Festival ni iserukiramuco rishya rivutse mu Rwanda, rikaba rigamije kongera kwibutsa abantu kugira ubumuntu.



Iri serukiramuco ngarukamwaka ry’iminsi 2 rizajya riba mu cyumweru cya nyuma cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, riteganyijwe kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda tariki 11 na tariki 12 Nyakanga ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, rikaba ritegurwa n’itorero Mashirika risanzwe rizwi mu gukina amakinamico n’imbyino bigamije kwigisha no guhindura rubanda.

Iserukiramuco ry’uyu mwaka rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti: “ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho” rizahuriramo ibihugu 13 binyuranye byo hirya no hino ku isi, rikaba rifite intego yo kurwanya Jenoside aho ariho hose ku isi, guteza imbere Amahoro no gufasha abahuye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose, gutanga amahugurwa ku bahanzi, gusangira ubutumwa hagati y’abahanzi b’imico n’amateka anyuranye n’ibindi, bikaba byitezwe ko iri serukiramuco rizasiga hari byinshi bihindutse mu rwego rwo kubaka no gusakaza umuco w’ubumuntu mu bantu.

Ubumuntu

Iyi niyo gahunda y'iri serukiramuco

Hope Azeda, umuyobozi wa Mashirika itegura iri serukiramuco avuga ko ubusanzwe ubuhanzi benshi babufata nk’ubwo kwidagadura gusa, ariko akaba yaragize igitekerezo cyo gukora iri serukiramuco mu rwego rwo kugaragaza ko ubuhanzi nabwo hari uruhare bwagira mu kubaka rubanda.

Iri serukiramuco rizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, tariki 11 na 12 Nyakanga, rikazahuriramo abahanzi bazaba baturutse mu bihugu 13 binyuranye birimo u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta zunze ubumwe za Amerika, Sri Lanka, Canada, Serbia, Liban, Misiri, Ethiopia ndetse na Zimbabwe.

Bimwe mu bikorwa bizakorerwa muri iri serukiramuco harimo gukina amakinamico, imbyino, ibiganiro, amahugurwa, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi byose bigamije kongera kugarura ubumuntu mu bantu nk’uko indirimbo y’iri serukiramuco ibivuga ko “Umuntu agira ubuntu, ubumuntu bukaganza.” ikaba ari indirimbo yahuriwemo n'abahanzi banyuranye babarizwa muri Mashirika barimo Peace, Elisabeth Gaga, hiyongereyemo Eddie Mico ndetse n'umuhanzi Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame..

REBA INDIRIMBO Y'IRI SERUKIRAMUCO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND