RFL
Kigali

Umukobwa ushinjwa kwica umukunzi we, yambitswe ikamba ry’uhiga abandi ubwiza mu bagororwakazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2016 11:50
8


Kamande Wanjiru w’imyaka 21 y’amavuko yatorewe kuba Nyampinga wa gereza yitwa Langata yo mu gihugu cya Kenya (Miss Langata Prison 2016) ibintu bitamenyerewe mu marushanwa y’ubwiza kubona abagororwakazi bitabira irushanwa ry'ubwiza.



Mu bakobwa 19 bahataniraga iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu bagororwakazi bafungiwe muri iyo gereza ya Langata iri mu mujyi wa Nairobi,Miss Kamande Wanjiru niwe wabaye Miss Langata Prison 2016 mu birori byabaye mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2016.

Ibisonga bya Miss Kamande Wanjiru byabaye Miss Susan Wairimu ukurikiranyweho icyaha cyo kwiba no kwica, uyu akaba yabaye igisonga cya kabiri mu gihe Miss Tina Martin wo muri Tanzania ufunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge, yabaye igisonga cya mbere.  

Nkuko bitangazwa na SDE dukesha iyi nkuru, Kamande Wanjiru watorewe kuba Miss Langata Prison 2016, ari muri gereza kuva mu mwaka wa 2015 aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umusore witwa Farid Mohammed bivugwa ko bari inshuti, akamwica akoresheje umushyo (icyuma). Kugeza ubu ategereje kwitaba urukiko gusa ntabwo iki cyaha acyemera kuko avuga ko bamubeshyera.

Wanjiru Kamande crowned Miss Langata Prison 2016

Miss Kamande Wanjiru Ruth

Kamande Wanjiru uri mu byishimo byo kwambara iri kamba rya Miss Langata Prison, yaherukaga kwishima mu kwezi kwa Werurwe 2016 ubwo yifotozanyaga na ba Nyampinga bari basuye gereza afungiwemo ku munsi mpuzamahanga w’abagore. Abo ba nyampinga ni: Miss Nyamira na Miss Siaya bahagarariye igihugu cya Kenya mu irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World Kenya).

Hano Kamande Wanjiru yari kumwe na ba nyamoinga bari basuye gereza afungiyemo


Aba ni abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Langata Prison 2016

Wanjiru Kamande crowned Miss Langata Prison 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tp7 years ago
    miss w' umwicanyi ko mbona aruta abinaha? hahah
  • Wa P7 years ago
    Uto na 1930 bagiye kwishaka mo nyampinga,!!
  • Jeezzy7 years ago
    Aba ba Miss ko bacyeye, bafite n'imisatsi!!
  • chris7 years ago
    mbega ikicyana ninkekwe wallah nuko ntamwiza wabuzinenge
  • 7 years ago
    Nizera ko mu bihembo bihabwa Miss Discipline Langata Prison 2016 ari uko bamureka agataha
  • Theoneste7 years ago
    Umwicanyi Aracyeye Kabisa??
  • 7 years ago
    Yewe ga cyakoze wenabariya bamuri iruhande 2 nibo bonyine bari passable nhahoo bariya bandi n'ibitegwajoro gusa gusa utananyweraho amazi niba bya busiku tu.
  • dada7 years ago
    hahah biratangaje nukuri, ubu se sugushyigikirabanyabyaha?1 gusa ni mwiza pe!!!





Inyarwanda BACKGROUND