RFL
Kigali

Umuhindekazi, SRINIDHI ni we wegukanye ikamba rya MISS SUPRANATIONAL 2016, Miss Colombe ataha amaramasa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/12/2016 8:11
10


Nyuma y’ibyumweru 3 abakobwa 71 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2016, Srinidhi Shetty w'imyaka 24 wari uhagarariye u Buhinde ni we wambitswe iri kabamba.



Ni ibirori byabereye mu gihugu cya Pologne mu ijoro ryakeye. Valeria Vespoli ukomoka muri  Venezuela ni we wabaye igisonga cya mbere, Jaleesa Pigot  wari uhagarariye  Suriname  aba igisonga cya 2 naho Ornella Mariam Jayasiri Gunesekere ukomoka muri Sri Lanka aba igisonga cya 3, Korinna Kocsis wo muri Hungary aba igisonga cya 4.

Srinidhi Shetty  yambitswe ikamba na Stephania Stegman ukomoka muri Paraguay wari ufite ikamba rya Miss Supranational 2015. Ni ubwa kabiri umuhindekazi yegukanye ikamba rya Miss Supranational nyuma ya Asha Bhat waryegukanye muri 2014.  Srinidhi Shetty asanzwe yerekana imideli, yavutse muri 1992. Areshya na m 1.72

Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda yaje muri 25 ba mbere ariko ntiyabasha kwegukana ikindi gihembo icyo aricyo cyose kuko uwabaye Miss Supranational Africa yabaye uwo muri Mauritius.

Abegukanye amakamba hakurikijwe imigabane baje bahagarariye:

Asia & Oceania: India

Americas: Venezuela

Europe: Hungary

Africa: Mauritius

 Shetty

Srinidhi Shetty wegukanye iri kamba asanzwe ari umunyamideli. Yavutse tariki 21 Ukwakira 1992

india

Srinidhi Shetty yiyerekana mu 10 ba mbere


Ubwo hatangazwaga ko ariwe wegukanye iri kamba. Yari ahanganye n'ukomoka muri Venezuela

 Srinidhi Shetty  yambikwa  ikamba na Stephania Stegman 


Ababurana ari 71, 70 baba bigiza nkana...bagenzi be baramukomera amashyi




miss-supranational-2016-winners-4

miss-supranational-2016-winners-3

Miss Supranational 2016 n'ibisonga bye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso7 years ago
    Ntabwo Batora umukobwa ufite umusatsi mugufi bariya ntabwiza baba bamubonamo.
  • nyampinga7 years ago
    colombe kwambara ubusa kwe byaduteye umwaku nawe atisize
  • bugingo7 years ago
    ntako atagize ! no kugera muri top 25 ni byiza!
  • bugingo7 years ago
    ntako atagize ! no kugera muri top 25 ni byiza!
  • innocent nshimiyimana7 years ago
    yarabikwiye kabisa!
  • chris7 years ago
    Rega warikweze wibwirako ariweho uzanacyegukana none urashizwe uranafukujwe kwambaru ubusa ntanicyobimaze kbs
  • Allen7 years ago
    @nyampinga ngo yabateye umwaku?ariko waravangiwe?naho se uwatsinze we ubwo wita ubusa ntabwo yabwambaye? Naho se abo mushima ba aurorw na neema barengejeho ibitambaro ko bategeze naho colombe yageze muri 25 ba mbere?mujye mukura ubujiji aho
  • yesarakiza Emmanuel7 years ago
    yarakuiroye ariko na colombe yageragez
  • Kiki7 years ago
    Congz colombe
  • Ezechiel Ntihinyuzwa7 years ago
    yararikwiyepe!





Inyarwanda BACKGROUND