Umuhanzikazi nyarwanda Miss Chouchou, akomeje urugamba yatangiye rwo kwimakaza no guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi bwe, akaba ari umuririmbyikazi wibanda cyane ku ndirimbo gakondo zumvikanamo injyana y’umwimerere nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Imboni” y’u Rwanda, Miss Chouchou yashimangiye ko azanye impinduka muri muzika nyarwanda, aho ashaka kugaragaza umwihariko we mu bijyanye n’ubuhanzi bushingiye ku muco.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Iyi ndirimbo ye yise “Imboni y’u Rwanda” ni umwe mu zumvikanamo ubutumwa bwimakaza umuco nyarwanda uyu mukobwa yamaze gukora, akaba afite izindi nyinshi yagiye akora mu muryo bw’amajwi ariko zose akazagenda azikorera n’amashusho mu rwego rwo kugenda ashimisha abakunzi b’ibihangano bishingiye ku muco.
REBA HANO INDIRIMBO "IMBONI Y'U RWANDA":
TANGA IGITECYEREZO