RFL
Kigali

Umuhanzikazi Miss Chouchou yiyemeje guteza imbere ubuhanzi bwimakaza umuco nyarwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/01/2016 17:52
1


Umuhanzikazi nyarwanda Miss Chouchou, akomeje urugamba yatangiye rwo kwimakaza no guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi bwe, akaba ari umuririmbyikazi wibanda cyane ku ndirimbo gakondo zumvikanamo injyana y’umwimerere nyarwanda.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Imboni” y’u Rwanda, Miss Chouchou yashimangiye ko azanye impinduka muri muzika nyarwanda, aho ashaka kugaragaza umwihariko we mu bijyanye n’ubuhanzi bushingiye ku muco.

chouchou

chouchou

chouchou

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo ye yise “Imboni y’u Rwanda” ni umwe mu zumvikanamo ubutumwa bwimakaza umuco nyarwanda uyu mukobwa yamaze gukora, akaba afite izindi nyinshi yagiye akora mu muryo bw’amajwi ariko zose akazagenda azikorera n’amashusho mu rwego rwo kugenda ashimisha abakunzi b’ibihangano bishingiye ku muco.

REBA HANO INDIRIMBO "IMBONI Y'U RWANDA":






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirafasha Samuel8 years ago
    Nibyiza ko yabishyiramo umwete kuko Umuziki nyarwanda uracyari inyuma mugihugu cy ACU urebye mubindi bihugu 'uburyo bibanda kundirimbo zigize Umucu wabo.





Inyarwanda BACKGROUND