RFL
Kigali

Umugani wa Bakame n’impyisi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/05/2015 17:19
20


Kera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu.



Bukeye Bakame ibwira impyisi iti “Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.” Impyisi irabyemera.

Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho.

Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti “Yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho !” Impyisi iti “Bwakeye Baka !” Bakame irihangana irarikocora iti “Nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.” Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n’ikubiswe n’inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.

Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe.

Irangije iti “Mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he?” Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti “Ugende ufukure nk’iki, amafi azimezamo.”

Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti “Mama we ! Ibi se byo wabikuye he?” Bakame iti “Ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.”

Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.

Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka, Bakame iti “Uraho Ngeragere! Iti  “Uracyabaho Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka?” Bakame iti “Ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muri iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva !” Ingeragere iti “Shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk’uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.”

Bakame ibanza kwangira, nyuma iti “Ngaho jyamo ariko nawe urampemba!” Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti “Ngiye kuguteguriza.”

Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri…! Igeze hirya iti “Ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ay’ubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye !”

Ingeragere ngo ibyumve iti “Reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere.” Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.

Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakarne no kwinywera ya nzoga y’ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne kidundaritse ku nkombe y’ icyuzi cy’ amafi yako kararoba.

Bihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye. Bakarne iti “Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye !”  Impyisi irumirwa igirango koko Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no gucudika na yo.

Sijye wahera hahera umugani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karangwa wa Muzehe8 years ago
    Mujye mudushakira n' utundi kuko bitwibutsa bya bihe. Asante sana.
  • crs8 years ago
    Wooooow ndabikunze,utu tuntu twari twiza pe
  • hussein mahsen8 years ago
    Umugani Ni mwiza cyane utwibutsa ibyakera
  • Munyampundu Jadodiye5 years ago
    Imana Ibane Namwe Muge Mutuzanira Izindinkuru
  • Nizeyimana brucel4 years ago
    Y'ebakarne nibaribyo koko bakarne ifite ubwejye nkabakame zambere niba nizubu arikozimeze nanumwe utazorora
  • Manassey4 years ago
    Ubwenge Bwabakame Ni Denger
  • agastin4 years ago
    bakame nidanje
  • Joseph3 years ago
    Aha uba unyibutsa kera kabisa much respect for you, muzane nizindi nkuru!!! Turahari kubwanyu.
  • Miguel2 years ago
    Utundi dukuru nkutu umuntu yatubona gute?
  • Haguma serge2 years ago
    Ni mwiza cyane
  • IGABE UMUHIRE LEYNA1 year ago
    Ni mwiza cyane. Bakame ni danje
  • Ibyimanikora placide1 year ago
    Uyumuganinimwiza
  • Romeo Mugisha1 year ago
    Mbega umugani ushimishe
  • MUGIRANEZA1 year ago
    NTIBYIZA KBS
  • Dushimilimana Jean Damascene 1 year ago
    Uyumugani ni mwiza cyane murakoze
  • Idjha karrim1 year ago
    Muduhe utundi thx kbx
  • NIYOGISUBIZO fiacre6 months ago
    Yebabaweee!!! mbegabakame murakoze
  • Sibomana Jean Bosco5 months ago
    Mbega byabihe murakoze kunsubiza ku ntebe y'ishuri.
  • Akarabo isimbi2 months ago
    Murakoze bifasha abana bato
  • abitonze fidele4 days ago
    muduhe umugani wa bwoba





Inyarwanda BACKGROUND