RFL
Kigali

UMUCO WACU: Tumenye inkomoko y’insigamigani ‘Yaraye rwantambi’ yakomotseho indi migani 2 yamamaye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/01/2017 9:04
2


Imigani ngo “Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”, n’undi ngo: “Ubugabo butagaruka babwita ububwa!”ni imwe mu yakomotse ku nsigamigani igira iti “Yaraye rwantambi”.



Dore ahakomotse umugani ngo: “Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n’uwaraye rwantambi”. Wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w’i 1700.

Bawuca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w’inzara n’inyota ni bwo bavuga, bati: “Naka arasa n’uwaraye Rwantambi” Iryo zina Rwantambi, ni iry’umugezi wo mu Burundi wabaga hafi y’urugerero rw’Abarundi rwari ruteganye n’urw’Abanyarwanda rw’i Gaharanyonga ari yo Nyaruteja ya Butare (Gaharanyonga iyo, ni yo bacyurira abana bakubirije baka amata imburagihe, bakabatwama bagira ngo: “Mbese uraka amata nk’uziviriye i Gaharanyonga kuzihakirwa).

Umugani rero wadutse ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z’u Rwanda mu gitero bise icy’inzora. Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y’ukwezi. Bati: “Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere mu Rwanda”

Nuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n’i Burundi. Batera iy’Indilira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeli n’iya Bashumba.

Ubwo Abarundi baneshwa impande zose z’inkiko bateye; ni bwo umugaba w’ingabo z’i Burundi witwaga Makungu, umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu Bashumba. Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu, (ikigugu cy’ingwa yera cyane kugeza n’ubu).

Urugerero rw’i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana babarenza umupaka; babacisha no ku Rugerero rwabo. Babonye babacishije ku Rugerero rwabo barahimbarwa bagumya kubirukana. Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.

Ubwo Abarundi birukanwaga n’umutwe w’ingabo z’u Rwanda witwaga Imvejuru. Bakomeza kubiruka inyuma iminsi ibiri. Bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko babonye hasigaye Imvejuru mbarwa, kubera ko bamwe bagiye barambirwa bakisubirira inyuma.

Ni n’aho hakomotse wa mugani baca ngo: “Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”, n’undi ngo: “Ubugabo butagaruka babwita ububwa!”

Abarundi rero barongera bambikana n’Imvejuru barazitatanya bamwe barabica, abasigaye bihisha mu bihuru, abandi barambuka baza mu Rwanda. Bageze mu Rwanda, abasigaye bakababaza bati: “Naka ari he?” Bati: “yarapfuye!”

Ubwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana, yari afite umuhungu w’intwari witwaga Sekayange,  araza abaza abatabarutse ati: “Ingogo, ari he? (ikivugo cya Sekayange).”

Bati: “Ubanza yarapfuye!” Ati: “Yagiye afite iki?” Bati: “yari afite umuheto yiruka agana ishyamba.” Nyakazana ati: “Nzamuheba rihiye!” Ubwo yavugaga ko ubwo yacikanye umuheto agana ishyamba nta murundi wamuhangara awufite; ni cyo yavugiye, ati: “Nzamuheba rihiye”

Nuko biba aho; haciyeho iminsi Sekayange arabunguka. Nyakazana amukubise amaso, amusangana inzara ndende; aratakarwa n’ibyishimo ati: “Nimuze murebe uko Ingogo asigaye angana!” Ati: “Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi ni uko musa!”

Abari aho baraseka bumva ubudabagizi bw’uwo mukecuru. Ni iby’ijambo rivugiwe mu rwenya rw’abahungu rero, babona umuntu wese ushonje inzara ndende, bati: “Yaraye Rwantambi”, cyangwa, bati: “Uno muntu arasa n’uwaraye Rwantambi!”Kurara rwantambi = Kumererwa nabi kubera umukokwe w’inzara n’inyota.

Inkuru dukesha Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzeyimana Pacifique7 years ago
    MWATUBYIYE KURI C ronardo
  • Bayinangana1 year ago
    Ndabasimye cyane kuko mutwigisha byinshi ariko muzaduhe ibitabo bya edition bakame nka,humurashenge,abanabinkubaganyi,...dushobore kubisoma murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND