RFL
Kigali

Umuco wacu ntabwo uzakomeza kuba ‘Mama wararaye’, ariko se nyuma yaho?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/09/2016 14:42
1


Mu buzima busanzwe bw’abanyarwanda dufite imyemerere, imyifatire, imivugire, imirire, imyambarire n’ibindi dukomora ku murage w’abasekuruza bacu bituranga nk’umuco, aho tugira indangagaciro na kirazira zawo, tutirengagije ko umuco aho uva ukagera ukura, ndetse ukanatanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.



Umuco cyo kimwe n’ururimi ni zimwe mu nkingi zikomeye z’umurage zihuza zikanaranga abanyarwanda, nk’uko binumvikana mu ndirimbo y’igihugu mu gika cyayo cya kabiri ahagira hati “Horana Imana, murage mwiza, ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza,..."

N’ubwo umuco ari umurage abasekuruza bagiye bahererekanya, uko ibinyejana byagiye bisimburana imico yindi yo hanze n’iterambere ry’ubu ryagiye rivangira buhoro buhoro umuco gakondo w’abasekuruza, ndetse magingo aya ntibyoroshye ko abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka bakomeza gukomera ku muco n’ururimi ngo babisigasire mu gihe barangamiye iterambere n’ikoranabuhanga ryahinduye isi umudugudu, kongeraho imyidagaduro yigaruriye imitima y’urubyiruko.

Iterambere, ikoranabuhanga n’imyidagaduro twabana nabyo dute mu guteza imbere umuco tutawuhumanyije?

Imyidagaduro ni imwe mu nzira ibihugu bikomeye bikoresha mu kwamamaza no gusakaza imico yabyo, aho usanga inganda z’imiziki, cinema, imideli, siporo n’ibindi biza ku isonga ndetse bigafasha mu iterambere ry’ibihugu byabo.

GAKONDOBamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015

Ku ruhande rw’u Rwanda naho nubwo hakigaragaramo ibibazo byinshi ndetse tukaba tukirimo kwiyubaka, imyidagaduro ni kimwe mu birimo bitera imbere mu buryo bugaragara, ibitaramo byinshi birategurwa, yaba iby’imideli, umuziki n’indi myidagaduro inyuranye, yewe harimo na bamwe mu bo bitunze magingo aya, banagira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ubwo bitari ku rwego ruhambaye.

Gusa kimwe mu byigaragaza cyane, ni uko bamwe mu bahanzi mu ngeri zitandukanye nabo bigaragara ko bagerageza kwigana imico y’ibindi byamamare bashaka kwisanisha bigatuma batakaza umwimerere na gakondo yabo. Ni kenshi cyane tubona imyambarire itavugwaho rumwe mu bitaramo bitegurwa, yewe no mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu nka Nyampinga(Miss Rwanda).

fashion

Imyambarire igezweho ni kimwe mu bikunze guteza impagarara

Uretse ibimaze kumenyerwa mu bitaramo by’imiziki n’imideli, ubu no mu nsengero hagaragara imyambarire yibazwaho na benshi. Ibi bituma akenshi ababyiruka bisanga bigana cyane iyi mico ikomoka mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi kuko nibyo babona iteka ndetse n’abagakwiye kuba babaha urugero rwiza barimo ahanini igice cy’ubuhanzi n’itangazamakuru nabo benshi muri bo bamaze kwandura, ni nabo bagira uruhare mu kwamamaza iyo mico biturutse ku myitwarire yabo, n’imivugire mu gihe aribo bagakwiye kuba batanga urugero.

Hitamo neza kugirango wiyubahe kandi wubahe n’igihugu cyakubyaye…

Iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi cyane cyane abanyamuziki bagezweho bavuga ko bagerageza gukora ibigezweho kuko isi yabaye nk’umudugudu, nabo bakwiye kwisanisha n’ibigezweho kugirango itabasiga. Kuva ku mihangire yabo kugeza ku myitwarire yabo, babikora bagirango bigaragaze, barusheho kwamamara bibinjirize amafaranga. Ku rundi ruhande ibi nibyo gusa uramutse ubikoze nabi wasanga wigurishije, ukagurisha ubuhanzi bwawe, ukanagurisha igihugu cyawe.

showbizAmwe mu mashusho y'indirimbo zigezweho nayo yagiye atavugwaho rumwe

Umuco wacu ntabwo uzakomeza kuba mama wararaye, ariko hari umurage wo kurinda….

Umuco wacu ntabwo uzakomeza kuba ‘mama wararaye’, aya ni amagambo mperutse kumvana Dr Vuningoma James, umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC), ubwo yasubizaga ku bibazo bitandukanye byerekeranye n’umuco yahatwaga n’abanyamakuru mu minsi mike ishize.

Iyi nteruro, Dr Vuningoma yayigarutseho ashaka kugaragaza ko umuco ugomba gukura, ukagira ibindi wunguka, bishobora no kugirira akamaro abenegihugu, bikanatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu binyuze ahanini mu buhanzi. Gusa na none iyi nararibonye igatanga inama ko umuyaga w’iterambere udakwiye gutuma abahanzi bamira bunguri ibije byose kuko bashobora kwisanga batatiye umurage wabo bakisanga ibyo barimo bisa nko kugurishije igihugu cyabo.

Dr VuningomaDr Vuningoma James

Uyu mugabo w’umuhanga mu by’umuco ndaza gukomeza kugenda nifashisha bimwe mu bitekerezo bye, mu musozi w’iyi nkuru dore ko ikiganiro cye ari nacyo cyampaye igitekerezo cyo gukora iyi nkuru.

Iyo ubona ibi bitaramo byose bitegurwa ubona ko ari byiza kuko umuco dufitemo, ntabwo ari umuco uzakomeza kuba mama wararaye, ni umuco tugomba no kubyazamo umusaruro ariko uwo musaruro ukaza udahungabanya ibitugize kuko abanyarwanda ubwacu dufite imyemerere, dufite imyifatire, dufite imivugire, dufite imirire,...Ibyo rero ni umurage wo kurinda. Ni umurage wa gakondo. Dr Vuningoma

Dr Vuningoma James asobanura ko nabo ubwabo babona ko umuco ugenda uvangirwa na bamwe mu bantu barengera, bakijandika mu byo bita ibigezweho ntibamenye kuyugurura ibifite akamaro, gusa ngo ibintu bigendanye n’umuco nta mategeko yihariye yo kubikosora ahari, ahubwo birekerwa umuryango mugari(sosiyete) ukaba ari wo ubikemura.

Ni iki cyakorwa?

Abajijwe icyo bakora nk’abashinzwe gusigasira umuco no kuwuteza imbere, iyo babona bamwe mu bantu bazwi mu buhanzi mu Rwanda batanga urugero rubi ku babyiruka. Aha yagize ati "Natwe ubwacu iyo tubibonye turavuga tuti umuntu ni umuntu, ariko ntabwo tuzavuga ngo nyamuneka ni mumukubite, nimugire mutya, kuko iyo abikoze nawe uba umureba, nti muri abanyarwanda se?Muzi gucyamura, ukamubwira uti ariko ibyo wakoze ni ibiki?”

Kuri iyi ngingo, Dr Vuningoma atanga inama igira iti:

Icyakorwa ni ukubivuga tukabyamagana, nta bihano dushobora gushyiraho, ariko reba uwo wihanitse hariya kubera amafaranga bari bumuhe, bakamubwira uko yambara nuko yifata koko akabyemera, ubwo ni ubuhemu kuko aba agiye kwigurisha akanagurisha n’igihugu. Bashobora kuvuga ngo iterambere riraje barihagurutsemo ariko umuhanzi uwo ari we wese, naho yajya mu muyaga w’iterambere ntabwo bikwiye kumuhitana cyangwa ngo agurishe igihugu cye, yigurishe nawe ubwe, agurishe n’ubuhanzi, ni ukujyamo ashishoza, ntabwo ari ugukoyora, ntabwo ari ukumira bunguri ibije byose, hitamo neza kugirango wiyubahe kandi wubahe n’igihugu cyawe.

showbizAba ni abahanzi bo muri Nigeria, bataramiye abanyarwanda mu birori byo gutangaza Miss Rwanda 2015, icyo gihe iyi myambarire nayo yaranenzwe muri ibi birori byagakwiye kuba bishyira imbere umuco

Aha abanyarwanda mu nzego zitandukanye ngo nibo bakwiye gufata iya mbere mu gihe babona umuco urimo kononekara, maze bakabijyaho inama, bagatanga ibitekerezo, ndetse bagatanga umusanzu wabo mu gusigasira umuco nk’abanyarwanda bahwiturana, uwangije umuco akibutswa ko arimo yanduza indangamuntu ihuje abanyarwanda, aha itangazamakuru nk’umuyobora ukomeye unyuzwamo ibitekerezo usabwa kubigira ibyabo bakaba bamwe mu bafata iya mbere mu kugaragaza ibikwiye n’ibidakwiye n’ubwo naho hagenda hagaragaramo amakosa, cyane cyane mu mivugire y’ikinyarwanda no kwamamaza imwe mu mico idakwiye. 

By'umwihariko, abanyamakuru hamwe n’abahanzi mu ngeri zinyuranye nka bamwe mu bakurikirwa cyane bagirwa inama yo kurinda ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco kuko ari umurage. Tukamenya ko “ Iby’umurage wa gakondo tubirinze neza kandi n’ibyamahanga byaza tukamenya kuyungururamo ibidufitiye akamaro”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri7 years ago
    Jye mbona abakobwa bagakwiye kwambara nk unkuriya mwashize kwifoto ibanza kuko baba bubahirije umuco gakondo.





Inyarwanda BACKGROUND