RFL
Kigali

UMUCO WACU: Kwiyandikisha guhatanira ikamba rya Nyampinga w'igihugu 2017 byatangiye –GAHUNDA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/12/2016 7:14
6


Mu gihe kuva tariki ya 14 Mutarama 2017 ari bwo hazatangira amajonjoro y’ibanze(Auditions) yo kuzenguruka mu ntara enye zigize igihugu n’umujyi wa Kigali hashakishwa Nyampinga ubereye u Rwanda, kuri ubu kwiyandikisha byatangiye ku bakobwa bose bifuza guhatanira iri kamba rya Miss Rwanda 2017.



Kimwe mu bintu bishya iri rushanwa rigarukanye ni ibirango(logo) byakoreshwaga, kuko ubu nkuko bigaragara ku rubuga rwabo ubu hariho imitwe y’abakobwa batatu bakurikiranye bambaye ikamba n'urunigi mu ijosi. Munsi ya buri umwe hagiye hari ijambo rijyanye n’intego n’icyerekezo cya Miss Rwanda. Aya magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ni: Ubwiza(Beauty), Ubwonko/Ubwenge(Brain), n’Umuco(Culture).

Miss Mutesi Jolly

Nyampinga uzatorwa, azasimbura Miss Mutesi Jolly wambaye iri kamba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2016

Iki gikorwa cyo kwiyandikisha, niyo ntambwe ya mbere ku mukobwa wifuza iri kamba, bikaba byatangiye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, aho unyura ku rubuga rwa Miss Rwanda ubundi ukabanza ukareba ibisabwa kugirango uzemererwa guhatana, birimo imyaka, uburebure, ibiro upima, aho ugejeje amashuri n'ibindi by'ingenzi bishingirwaho.

Biteganijwe ko amajonjoro yibanze azahera mu ntara y’Uburengerazuba, igikorwa kizabera i Rubavu muri Belvedere hotel kuva isaa munani zo ku wa 14/01/2017. Bukeye bwaho, ubwo ni ukuvuga ngo kuwa 15/01/2016 aya majonjora azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, igikorwa kizabera i Musanze muri La Palme hotel.

Mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 21/01/2017, iki gikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22/01/2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, naho kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Kanda hano wiyandikishe unamenye ibisabwa

Nyuma yaho, abakobwa basaga 25 bazaba batoranijwe muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali, dore nk’ibisanzwe buri ntara izahagararirwa n’abakobwa 5, nibo bazahurizwa hamwe muri ‘Mini-camp’, mbere y’uko bahurira mu majonjora yo gusezerera 10 bagasigarana 15 ba mbere ari nabo bazahita bajyana mu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, ubundi bagahurira kuri final.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvefaby7 years ago
    Ngo " Umuco wacu" ?! Rwose ntitukabeshyanye ibi bintu ntago ari umuco nyarwanda, ni urwiganwa rw'iby'amahanga, gusa si bibi dha! Ahubwo bajye batora ubikwiye koko kuba isura y'abanyagihugu
  • Gil7 years ago
    Rwose uburyo abitabira Miss Rwanda batoranywa mbunenga byinshi. Bagiye bahera mu mirenge nka kuriya umurenge kagame cup bigenda?
  • Personna Inconnito7 years ago
    Turabasaba ko Iyi Miss Rwanda mwayishyira kure ya Mike Karangwa. Mrakoze.
  • Beline7 years ago
    ESE buriya ni auditions cg ni preselection? Auditions rikoreshwa iyo ari ukumva naho ba miss harebwa byinshi
  • yves ishimwe7 years ago
    mwazadushyiriyeho natwe abasore MR Rwanda mukareba ko tutakiyamamaza
  • JO7 years ago
    UMUCO UZI ICYO ARICYO CG WAPFUYE KWANDIKA gusa!! ahubwo iyo wandika uti ibyica umuco=miss rwanda





Inyarwanda BACKGROUND