RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’insigamigani ‘Yaciye uwa Nkebya’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/04/2017 7:14
0


Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wibese abandi akagenda rwihishwa ntibamenye ikirari cye; ni ho bavuga, ngo: “Yaciye uwa Nkebya!” Wakomotse kuri Nkebya wa Ndabarasa, ku Kamonyi; ahagana mu mwaka w’i 1700.



Uwo muhungu wa Ndabarasa witwaga Nkebya ari we musekuruza w’Abanyiginya b’Abakebya mu Barabarasa, yabyirutse akunda guhigisha umuheto, bituma se abimukundira cyane kuko yari umukogoto w’agahebuzo.

Ariko ngo yari afite n’ingeso yamwokamye y’ubusambanyi; icyakora akayihisha bizimije ntimenyekane hanze; gusa akayimenyekanaho na murumuna we umwe gusa witwa Burabyo. Bimaze iminsi bene Ndabarasa bandi bakomeza kubahurahura. Barabazanya, bati: “Ibyo Nkebya na Burabyo bavuganira mu bwiherero ntitubimenye ni ibiki?” Habura uwabimenya.

Bahamagara Nkebya na Burabyo mu giterane, barababaza, bati: “Ibyo muhora muvugana mwiherereye ntimubiduhingukirize ni ibiki?” Bati: “Aho ntimuri abashimusi?” Barabaseka cyane by’urumenesha. Nkebya na Burabyo barabihorera, barababisa bigira ku kiraro cyabo.

Bamaze kugenda, bamwe muri bakuru babo, bati: “Erega si no kuganira byonyine, ahubwo bigera na nimugoroba bagacana amarenga bakagenda ntihagire umenya aho bagiye.” Abandi, bati: “Muzareke tububikire tuzamenya aho baba bagana n’ibyo bahakora.” Ubwo mukuru wabo Baryinyonza yari afite umugore w’inshoreke, akaba umusambane wa Nkebya cyane; yashaka kujyayo, agaca mu kayira k’akarari yihangiye bene se batazi.

Nuko bimaze iminsi ingeso ya Nkebya na muka Baryinyonza iramenyekana, kuko bakomeje kubaneka. Bene Ndabarasa bajya inama yo kubacira igico ngo bazabafate. Ariko babigira mu rwenya rwa gihungu na kivandimwe

Bigeze nimugoroba babona Nkebya na Burabyo bongeye gushembekeranya. Abandi bacanirana amarenga: umwe agenda ukwe, undi ukwe, bajya kubategera mu mayira asanzwe ajya ku kiraro cya Baryinyonza cyari mu Kabare ka Kamonyi (Taba). Ubwo bakwirwa imishwaro; uwitwa Semugaza asigara inyuma, ajya mu rucucu rwari mu mucyamo wa Nyamilyango ahagana mu Kabare.

Muri iryo hihibikana, Baryinyonza yafashe iya mbere. Akandagiye iwe, Nkebya aramwumva aturumbuka mu nzu yiruka. Bamuhombokaho bamwirukana; aranura arabasiga. Bakurikira akayira gasanzwe baramuheba; naho yiciriye mu mucyamo wa Nyamiryango.

Nuko induru irakorerana, Nkebya aca ibinyuku na Semugaza. Hahandi yisigariye mu rucucu. Semugaza aramucakira. Amaze kumusingira, ibyivugo abivaho. Abandi banyuze amayira asanzwe bumvise Semugaza yivuze baza bamugana, basanga yamutaye muri yombi.

Maze baricara si uguseka Nkebya. Bamuseka urwenya rw’urumenesha, abura uko yakwizigura aramwaragurika gusa. Kuva ubwo rero uwo mucyamo wa Nyamiryango, uwuciyemo wese muri bene Ndabarasa, bakavuga ngo yaciye mu mucyamo wa Nkebya. Bitinze n’undi muntu wese yagenda yihishe, bati: “Yaciye uwa Nkebya.” (‘uwa’ ni uwo mucyamo, na we Nkebya ni mwene Ndabarasa) Guca uwa nkebya bisobanuye kwibeta; kwiyorobeka rwihishwa.

Inkuru dukekesha: Gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND