RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’insigamigani ‘Burya si Buno’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/02/2017 15:05
1


Uyu mugani abanyarwanda badatuza guca cyane cyane iyo bacyurirana, umuntu awuca iyo abonye urwaho rwo kwigaranzura uwari waramuzambije akamubuza amahwemo, cyangwa se iyo ashaka kumvisha ko umuntu ari “mutimukwe” ni bwo bavuga ngo “Burya si Buno”.



Wakomotse kuri Burya na Buno, bene Rugomwa rwa Maronko mu Gisaka (Kibungo) ahagana umwaka w’1400.

Abo bahungu bombi bari impanga, bakaba bene Rugomwa yari umugesera w’umuzirankende, akaba umutware w’umutoni mu b’ingenzi kwa Kimenyi Musaya umwami w’i Gisaka. Bukeye Kimenyi atoresha abakobwa beza mu Gisaka, babazana mu rugo rwe rw’i Remera ry’i Mukiza (hari muri komini Kigarama: mu Gisaka i Mukiza hari nk’ibwami mu Rwanda).

Bamaze kuhateranira yohereza abagore bakuru bo guhitamo abasumbije abandi ubwiza, kugira ngo bamwe azabarongore abandi abashyingire abahungu akunda. N’i Rwanda niko byagendaga, ni ko ibwami barambagizaga.

Nuko abagore bajya kurobanura abakwobwa, babakenyeza impu z’imikane, babareba imbere n’inyuma , babambika ubusa barabahindura bareba intantu n’ibibero. Umukobwa wa mbere aba Barakagwira ba Numugabo.

Igihe bakibisiganira, Kimenyi aba arahageze na wa muhungu Rugomwa dore ko yamukundaga cyane. Ba bagore n’abakobwa babonye abatunguye barikanga. Arabasatira arabaramutsa n’abakobwa bose. Ubwo abagore bari bakikije Barakagwira. Kimenyi arababaza ati “ko nduzi mukikije uyu mukobwa mwese ni ibiki?”

Abagore batinya kumubwira ko ari we uruta abandi ubwiza, kugira ngo bagenzi be batagira ipfunwe n’ishyari. Kimenyi na we arabimenya aroroshya. Ati “Nimuze mbabaze”. Abajyana mu yindi ngombe dore ko ibyo byagirirwaga mu gikari.

Bahageze babona kumutekerereza ko Barakagwira aruta bagenzi be bandi ubwiza. Ubwo wa muhungu Rugomwa akaba ari aho. Kimenyi arashimikira ati “Arabaruta bose koko?”, bati “arabaruta turakakuroga”. Kimenyi akebuka Rugomwa ati “ Muguhaye wanshima?” Rugomwa ati “ Nagushima mba nkuroga”. Kimenyi ati “Ndamuguhaye uzamurongore”.

Rugomwa rero arongora Barakagwira, atahirira i Mukiza kwa Kimenyi. Barakagwira amaze kurongorwa ntiyazuyaza, aherako asama. Igihe cyo kubyara kigeze, yibaruka abahungu babiri b’impanga: umwe bamwita Burya indi bamwita Buno.

Bamaze gukambakamba, Kimenyi atekesha Rugomwa ubutware aramusezerera ajya kuburereramo abana be. Bamaze kuba ingaragu, Kimenyi abajyana iwe bareranwa n’abe. Bamaze kugimbuka arabashyingira, abaha inka n’imisozi.

Biba aho bishyize kera Rugomwa arapfa. Abahungu be basigara mu bye babitungana n’ibyabo. Bitinze abantu bo mu Gisaka babagirira ishyari barabanga babateranya na Kimenyi. Na we atangira kubareba nabi. Burya na Buno babibonye bagira ubwoba baracika bamucikira i Bujinja. Bamaze kugerayo bakeza umwami waho.

Arabakira arabahaka. Hagati aho abanyagisaka bayoberwa aho bacikiye. Birarambanya hashira imyaka ariko bigeze aho barahamenya. Babwira Kimenyi bati “Burya na Buno bari i Bujinja”. Kimenyi yohereza abantu bajya kubagarura kuko yabakundaga cyane. Bagezeyo barabaririza barababona bararamukanya barashyikirana.

Bari bamaze kuba amajigija. Intumwa zibabwira ubutumwa bwa Kimenyi bw’uko bagaruka iwabo. Bamaze kubyumva, Burya arabyemera, Buno araricurika ararahira yanga kugaruka. Burya agarukana n’intumwa, Kimenyi amusubiza ibyabo byose, na ho Buno yigumira iyo.

Nuko atindaharirayo kugeza igihe agwiriyeyo yiseguye ubutindi. Rubanda rero rumaze kubona uko izo mpanga zanyuranije ibitekerezo byari mahwi amambere, babikurizaho imvugo yahindutse umugani baca bagira ngo “Burya si Buno!” Bawuca bashaka kuvuga ko umuntu ari mutimukwe: nk’uko abo bahungu babusanije ibitekerezo kandi bari akara kamwe.

Ku ruhande baba bashima Burya, ku rundi bagaya Buno. Ariko mu mvugo bisobanura ko ibihe biha ibindi ni nk’aho umuntu yagize ati “Birya wangiriraga burya ntishoboye ubu noneho byarahindutse”

Naho rero iyo umuntu abajije undi ati “Mbese Burya ni Buno?”. Ubwo aba ashaka kumubaza ngo “Mbese biracyari kwakundi?” Burya si Buno=umuntu ni mutimukwe (mutima ukwe) cyangwa se ibihe biha ibindi. Nta gahora gahanze. Burya na Buno = Biracyari kwakundi: nta cyahindutse.

Inkuru dekesha Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Salim B7 years ago
    Turabashimiye cyane, kandi mutugrzeho n ayandi





Inyarwanda BACKGROUND