RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’insigamigani “Umutima muhanano ntiwuzura igituza”

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 19:56
0


Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w’umupfu mubisi akubwe n’ingaruka z’ibyo yananiyemo gihana, ni bwo bavuga bati “Umutima muhanano ntiwuzura igituza, nimurekere iyo!” Wakomotse kuri Rugiramahe rwa Rujugira, ahagana mu mwaka w’i 1700. (Rugiramahe uwo, bamwe bamwita Rwamahe cyangwa se Mahe gusa).



Cyilima Rujugira yari afite abana benshi, rubanda bise ijana rizira umusago, abatuhurana bahana inka n’ingabo. Abo bana be barakundanaga cyane, ni cyo cyatumye rubanda babita abatangana.

Ubwo bari bafite mukuru wabo Rugiramahe. Bukeye Rujugira aramwubakira, amugira umutware wa Mvejuru na Nyaruguru n’u Busanza bw’epfo n’u Bufundu, amaze kumugabira izo ntara uko ari enye, amushyingira umukobwa wo muri Nyaruguru witwa Nyiramucyo. Atahirira kwa se.

Nuko igihe kirashyira kiragera, Rujugira amugabira inka zitwa Uburirima; nibwo bwarambye kugera kuri Sebagangali n’umuhungu we Sendashonga. Mu bihe bya vuba (1940). Bukeye Rugiramahe asezera kuri se ajya mu ngabo ze. Agezeyo aba umudabagizi utagira urugero akubitiyeho no kuba umupfu mubisi, agumya gukangisha ko ari umwana w’umwami, ntiyibuka ko ubwana bw’ibwami bwimukiye ubutware, dore ko umwana w’ibwami iyo yagabanaga ubutware atakangishaga ko ari uw’ibwami, yatangaga imirimo y’ibwami nk’abandi batware bose. Ariko we ararenga arayibagirwa: inkike, amakoro n’indi mirimo abatware batanga ibwami biribagirana. Rugiramahe agakeka ko ubwo ari umwana w’ibwami nta cyo bizamutwara.

Ariko haciyeho iminsi abaka inkuke, bamaze kubura iza Rugiramahe bahera ko bamurega ko yazimanye, abubakisha ibwami na bo bamurega ko inkike ye yasambutse, abakira ibicuba na bo bamurega ko yabyimanye, kandi afite inka yagabanye zagemuraga ibwami. Ibirego bigeze kuri Rujugira biramurakaza.

Abatangana bene Rujugira bamaze kumva ko Cyilima arakariye mukuru wabo barababara cyane. Sharangabo na Ndabarasa na Gihana barikora basanga Rugiramahe mu Busanza ahitwa i Mara. Niho Rugiramahe yari atuye. Bagezeyo barara inkera mu gitondo bavuye mu nkera barumuna be bamujyana ukwe. Baramubaza bati: “Icyatumye udatanga imirimo y’ibwami ni iki kandi waragabanye ibihugu bine?”

Bati: “Mbese ntuzi ko utakiri umwana w’ibwami ahubwo uri umutware nk’abandi bose! Ni iki rwose gituma udatanga amakoro y’ibwami ntiwibuke n’inkike, ugakubitiraho no kwimana ibicuba n’inkuke?” Bwa budabagizi bwe buvanze n’ubupfu bituma atabasubiza ibyo bamubajije, ahubwo arabasubiza, ati: “Nimundeke ba shahu, dore niburiye n’umukobwa dusambana.”

Barumuna be babyumvise batyo, bibatera uburakari bwinshi. Barahaguruka, baritahira. Arabakurikira arabahamagara barahagarara. Ababajije icyatumye bamurakarira baramwihorera.

Bamaze gushira uburakari bongera kumubaza, bati: “Ni iki gituma twakubajije amagambo akomeye ukatubwira amanjwe! Mbese uko bakutubwiye ko wigize umudabagizi ni ko bimeze koko!” Ariyumvira, ati: “Nihagire umpamagarira umuntu anzanire umuheto wanjye njye kwirasira inyoni.”

Gihana arahaguruka amukubita urushyi barumuna be bandi barumirwa; niko kujya kumuregera umugore we Nyiramucyo. Nawe agize ngo aramubaza, undi ariririmbira ntiyagira icyo amusubiza. Barumuna be bakurayo amaso. Barara aho, bukeye barataha, ariko bataha bamurakariye. Baragenda bageze mu bandi Batangana, babatekerereza uko mukuru wabo yabaye. Barumirwa.

Ubwo ibwami bagumya kumva ibirego by’uko yimanye imirimo y’ibwami, nabo bakomeza kumurakarira, bituma barumuna be bagenda ari benshi kumubaza aho ubwo budabagizi yabuvanye. Bagezeyo bamutumira bakiri ku irembo. Araza bararamukanya, abatumirira inzoga barayanga, bati: “Nta nzoga yatuzanye, twazanywe no kukubaza ukuntu wigize!” Rugiramahe abonye ko bamurakariye, noneho agira ubwoba; arababwira ati: “Sinzongera kubura imirimo y’ibwami.”

Nuko atangira kwaka amakoro menshi n’inkuke akoresha n’abajya kwubaka inkike ibwami; ibyo yabikoresheje barumuna be bagihari. Bamaze gutirimuka, amakoro araza n’inka z’inkuke. Bigeze iwe biramuryoha ntiyirirwa abyohereza ibwami.

Abarezi babibonye, bongera kujya kumusesereza kuri se Rujugira. Ararakara aramunyaga. Ibye abigabira murumuna we witwa Burabyo. Rugiramahe anyagwa atyo. Kuva ubwo bamuhamya ubudabagizi kugeza n’ubu, umuntu yidabagiza bakavuga, bati: “Ni aya Mahe!”

Amaze kunyagwa ibye rero bigabanywe na Burabyo, arakena ahinduka umutindi. Rubanda bamubona bakumirwa bibuka ko yanze kumvira barumuna be bamuhanaga. Bihera ubwo, babona umudabagizi w’umupfu mubisi, bakavuga ngo: “Yemwe umutima muhanano ntiwuzura igituza!” Ak’uwa Rugiramahe rwa Rujugira wanywanywe inka ibirego. Kugira umutima muhanano = Kuba umupfu mubisi.

Src: Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND